Ugereranyije usanga imyenda y’imbere isukuye iba ifite garama 0.1 z’umwanda kandi ishobora kugera kuri garama 10, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyitwa “Infection” bwayobowe na Charles Gerba, PhD; Umwarimu wa mikorobi muri kaminuza ya Arizona bubigaragaza.
Dr. Gerba aragira ati: “ Niba utari witeguye kujya umesa imyenda y’imbere ukoresheje amazi ashyushye, iki ni igihe cyo kubitangira”.
Dr. Gerba avuga ko ikintu cyose kiri munsi yubushyuhe bwa degere selisiyusi 60 ° kitabasha kwica udukoko (bacteria).
Gukoresha umuti wo kumeshesha nka “OxiClean” cyangwa “Clorox 2” nabyo bishobora kweza imyenda yawe y’imbere, nubwo bwose ntacyo bimaze mu gihe utayishyize mu mazi ashyushye.
Iyo umaze kumesa ntubanze ngo uyishyire amazi ashyushye, bagiteri ziva mu myenda yawe y’imbere zishobora gukwirakwira kumyenda yindi. Iyo umaze kumesa imyenda y’imbere uba ufite udukoko twinshi (bacteria) mu biganza byawe, bivuze ko ushobora kuyikwirakwiza mu bindi bitambaro cyangwa se ukongera ibyago byo kwandura ukwirakwiza bagiteri mubyo ukoraho byose.
Ibyiza ni ugukomeza kumesa no kubika imyenda y’imbere ku buryo itandukanye n’iyindi myenda yawe, kugirango wirinde gukwirakwiza mikorobe, nkuko Dr. Gerba abitangaza.
Src: www.realsimple.com