Style de vie

ICK igiye gutangiza ishami ry’ubuvuzi

Mukamusoni Fulgencie, April 26, 2023

Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rigiye gutangiza ishami ry’ubuvuzi, rije ryiyongera ku yandi mashami atandukanye asanzwe ari muri iyi kaminuza.

Ubwo hizihizwaga ibirori byo gutanga impamyabummenyi ku nshuro ya cumi na kabiri ku wa 21 Mata 2023, Umuyobozi mukuru wa ICK; Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA, mu ijambo rye yabwiye abari mu birori ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2023, ICK izatangiza ishami ry’ubuvuzi, hakaba hateganyijwe ko rizashyirwa ahahoze hitwa mu Nyoni i Kabgayi. Mu ijambo rye yagize ati:

“Twishimiye ko ICK igenda itera agatambwe. Umushinga wa porogaramu za siyansi mu by’uburezi ndetse n’ubuvuzi tugeze kure tuzitegura, ku buryo twizera kuzazitangiza mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.”

Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA
Umuyobozi Mukuru wa ICK

Iyi ni inkuru yashimishije abatari bakeya mu bari aho ngaho. Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa mamedecine.com bamubwiye ko banejejwe cyane no kuba ICK igiye kujya itanga ubumenyi mu bijyanye n’ubuvuzi. Umunyeshuri umwe mu baharangije yagize ati:

“ Biranejeje cyane rwose. Nubwo twebwe twaharangije mu bindi, nejejwe cyane no kuba barumuna banjye ndetse n’abana banjye bazaza na bo kwiga muri ICK kandi bakaba bazaza kuhigira ubuvuzi kuko bamwe muri bo bari barabyifuje igihe kinini”.

Undi warangije amashuri yisumbuye na we yagize ati: “Ndanezerewe cyane pe! Nkanjye nize ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-chimie), kandi nifuzaga gukomereza mu ishami  ry’ ubuvuzi. Najyaga nibaza ahantu nazajya kubwigira bikanyobera. None rero ubu ngubu ndasubijwe kubera ko iwacu ari hafi hano, nzajya njya kwiga nitahira mu rugo. Ni amahirwe akomeye ngize ahubwo.”

Umunyamakuru wa mamedecine.com kandi yaganiriye n’umubyeyi utuye hafi aho na we agira icyo atangaza muri aya magambo: “ICK yatwigishirije abana bavamo abahanga, ariko haburagamo rwose kuba yasohokamo n’abahanga mu buvuzi. Kiriya kintu yatekereje ni cyiza cyane, turabyishimiye”.

Mu ijambo ry’uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), na we yabigarutseho, avuga ko bashyigikiye ICK ku gitekerezo yagize cyo gutangiza ishami ry’Ubuvuzi. Yagize ati:

“By’umwihariko, ndashima ICK ku muhate n’imbaraga ishyira mu kubaka uburezi bufite ireme, no gutanga umusanzu mu kugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye mu kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi. By’umwihariko nka HEC, tukaba dushimira cyane ibyakozwe na ICK kuva yafungura imiryango kugeza uyu munsi. HEC ndetse na Minisiteri y’Uburezi, turabizeza gufatanya namwe gushimangira ireme ry’uburezi ndetse no kubafasha kugera ku ntego zimwe na zimwe mufite zo kongera amashami, tuzabafasha kugera ku mugambi mwiza bafite wo gutangiza ishami ry’ubuvuzi”.

Dr Theoneste NDIKUBWIMANA, yari yaje ahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC)

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa ICK, mu ijambo rye yagize icyo avuga kuri gahunda yo gutangiza ishami ry’ubuvuzi. Yagize ati:

“Inyoni ziragarutse! Ririya shuri, iyo urebye ukuntu Diyose ya Kabgayi yaritangiye, n’icyo yari igamije, ubu nibwo cyumvikana yenda kurenza icyo gihe. Dutanze ubumenyi neza ku baforomo n’ababyaza, mwatungurwa n’abaza kubashakamo abakozi. Nzi neza ko hari ibihugu byagiye biza gushaka abaforomo mu Rwanda. Nta kuntu rero umuntu atategura ririya shami atekereza ku byo rizakora ku Rwanda ndetse n’ahandi.” Biri n’amahire kuko rizaba ryegeranye n’inzu y’ababyeyi (Maternité), abazaryigamo bazajya bajya kuhimenyereza umwuga ku buryo bworoshye.

Smaragde MBONYINTEGE;
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK

Kuba ICK igiye gutangiza ishami ry’ubuvuzi ni imwe mu nkunga yo kongera umubare w’abaforomo n’ababyaza ukiri muto mu Rwanda ugereranyije n’umubare w’abarutuye. Raporo y’isesengura ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda rikorwa buri mwaka (Statistical Year Book 2022), yagaragaje ko kugeza mu mwaka wa 2021 mu mavuriro ya Leta hari abaforomo 11,083 n’ababyaza 1,604.

Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatangiye mu mwaka wa 2002. Ryari rifite udushami tune (4) gusa , none ubu rifite udushami cumi na kamwe (11).

Articles similaires

Un commentaire

  1. Byiza cyaneeeeee icyo gitekerezo uwo muyobozi yagize ni kiza cyane kuko natwe tuhiga twibazaga Impamvu hataba ama science Kandi Ari kaminuza ubona ko yateye imbere cyane , natwe nk’abanyeshuri tuhiga turabyishomiye cyane 🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page