Sante

Icyo umubyeyi wese agomba kumenya

Mukamusoni Fulgencie, May 17, 2023

Umugore ushaka gutwita ndetse n’ukimara gutwita, akwiye kumenya ko kurya ibikungahaye kuri “acide folique” (Vitamini B9) bifite uruhare runini mu kurinda umwana we kuzavuka afite ibibazo.

Iyo umugore amaze iminsi iri hagati ya 26-28 asamye, “Acide folique” igira uruhare runini mu gutuma urutirigongo rw’umwana rwifunga bityo bikamurinda kuvukana indwara yitwa “Spina Bifida” iterwa nuko mu rutirigongo hazamo ikibyimba cyangwa umwobo noneho ntirwifunge, ku buryo ubona byaratungutse inyuma.

Hari inyigo zagaragaje ko “acide folique” igira uruhare runini mu mikurire y’ibice by’imbere mu mubiri twavuga nk’impyiko ndetse n’imiyoboro y’inkari. Mu biribwa bikungahaye kuri “acide folique” harimo:

Bimwe mu biribwa bikungahaye kuri acide folique (Vitamimi B9)
  • Imboga: Epinari, borokoli, amashaza, imiteja, ibishyimbo, ibihaza, beterave
  • Imbuto: inkeri, avoka, ipapayi, umwembe

Byaba byiza kandi umugore atangiye kwihata ibikungahaye kuri “acide folique” mbere y’amezi 3 ngo asame, ndetse yamara no gusama akabikomeza kugera byibura inda igize amezi 6. Ntuzibagirwe kandi kujya kwa muganga.

https://www.spina-bifida.org/

 

Articles similaires

Un commentaire

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page