Maladies

Dore uko wakwirinda kurwara “goutte”

Mukamusoni Fulgencie, May 23, 2023

Ubusanzwe indwara ya “goutte” ikunze gufata abagabo cyane cyane bari hagati y’imyaka 50 na 60, ariko by’umwihariko ikunze kwibasira abo mu muryango w’abantu bakunze kuyirwara (famille des goutteux).

Ku bagore bamaze gucura by’umwihariko, na bo ibi bikurikira bishobora kubatera “goutte”: kunanirwa kw’impyiko, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara ya tiroyide (thyroïde) ndetse n’ ubusinzi.

Kunywa ibisindisha nabyo biri mu bitera kurwara goutte

Dore bumwe mu buryo abantu bafite ikibazo cya “acide urique” iri hejuru bakoresha kugira ngo birinde ibyago byo kurwara “goutte”:

  • Kwirinda ibisindisha cyane cyane wisiki (whisky), kubera ko bituma habaho ikorwa rya “acide urique”. Uburwayi bwa “goutte” akenshi buhagurutswa n’amafunguro aherekejwe n’inzoga nyinshi;
  • Kunywa byibura litiro 1 n’igice by’amazi ku munsi kugira ngo “acide urique” isohoke;
  • Kutarya cyane ibiribwa bishobora kukuzamurira “acide urique” nk’inyama zitukura, amafi afite ibinure cyangwa amavuta menshi (en oméga-3), imboga nka epinari, ibihumyo, “chou-fleur”.
    Imwe mu bwoko bw’amafi agira ibinure byinshi

Ubu ni uburyo bwiza bwa gakondo wakoresha ukarwanya cyangwa ukirinda kurwara “goutte”.

Src: https://www.vidal.fr

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page