Nutrition

Imyumbati ifite akamaro ku buzima

Mukamusoni Fulgencie, May 25, 2023

Imyumbati ni kimwe mu biribwa abantu benshi badakuze kurya kuko bamwe babifata nk’ibiribwa by’abatishoboye, nyamara ifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.

Inzobere mu mirire Dr Raphaël Gruman, avuga ko imyumbati yifitemo isukari bigatuma igira akamaro kanini mu gutera imbaraga. Ikungahaye kandi ku myunyungugu nka “fer” igira uruhare runini mu ikorwa ry’insoro zitukura (globules rouges). Iyo uyu munyungugu ubuze bituma amaraso aba make mu mubiri maze bigatera ugucika intege. Imyumbati ibamo “zinc” ifasha umubiri kugira ubudahangarwa, ndetse na “calcium” igira uruhare runini mu miterere y’amagufwa.

Imyumbati ibamo amoko abiri: iyo bahita bateka ikiri mibisi n’iyo bateka babanje kwinika cyangwa kumisha. Iyi babanza kwinika cyangwa kumisha iba ifite uburozi ku buryo ishobora kwica kubera ko irimo “cyanure. Ni ngombwa rero kumenya guhitamo imyumbati yo guteka.

Imyumbati ikiri ku giti, bamaze kuyikura

Imyumbati ni kimwe mu bihingwa by’ibinyabijumba bikunze kwera ahantu hashyuha, ikaba iri ku mwanya wa gatanu mu biribwa bikoreshwa cyane ku isi nyuma y’umuceri, ingano, ibigori n’ibirayi.

https://www.evaneos.fr

Articles similaires

Un commentaire

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page