Buri gihe ntabwo biba byoroshye gusaba imbabazi iyo hari uwo wakomerekeje cangwa se wahemukiye. Ahubwo usanga akenshi umuntu ashaka kwisobanura no kugaragaza ko nta ruhare yabigizemo, iri akaba ari ikosa rikomeye cyane.
Kugira ngo ubabarirwe, ugomba guhitamo amagambo meza ukoresha usaba imbabazi kandi ukemera amakosa yawe. Igihe usaba imbabazi ugomba gukoresha amagambo yurura uwo wahemukiye. Gusaba imbabazi mu buryo bwiza bisaba ubuhanga runaka. Hari uburyo wakwitwara maze uwo wahemukiye akabasha kukumva.
Kugira ngo usabe imbabazi neza, ugomba kubanza kwiyumvisha ibi bikurikira: kuki nakoze ibi? Ni gute nababarirwa? Umuntu nahemukiye/nakoshereje we ubu ameze ate? Ni gute namushimisha? Iyo umaze kwibaza ibyo ngibyo, wegera uwo wahemukiye hanyuma ukagira uti: “Mbabajwe n’ibyabaye. Ntabwo nari nkwiye kubikora kandi nta n’urwitwazo mfite. Kubera iyo mpamvu, ndasaba imbabazi”.
Kubasha kwiryozwa imyitwarire yawe mugihe usaba imbabazi bisaba igihe, ariko bishobora kugira icyo bihindura.