Nutrition

Tungurusumu, umuti wa “hypertension”

Mukamusoni Fulgencie, May 31, 2023

Tungurusumu ni kimwe mu bimera wakwifashisha mu kurwanya indwara y’umuvuduko (hypertension) igihe uyirwaye cyangwa se ubona ugiye kuyirwara.

Mu binyejana bitanu mbere ya Yezu Kristu, Hypocrates; umuganga wa kera w’Umugereki yaragize ati: “Reka ibiryo byawe bibe ari byo biba umuti wawe wa mbere”. Yavuze aya magambo kubera ko yari amaze kumva ko ubuzima bwacu buri ku isahani yacu. Tungurusumu ni imwe mu mpano za kamere umuntu agomba kugiraho umugabane.

Kubera ko iyungurura amaraso akabasha gutembera neza mu mubiri, tungurusumu ishobora kurwanya “hypertension”. Ushobora kuyikoresha mu igaburo ryawe rya buri munsi, haba kuyiteka mu biryo cyangwa kuyirya ari mbisi. Igihe ushaka kuyirya ari mbisi, ufata utujumba twayo (gousses) 4 ku munsi, ukaduhekenya.

Utu ni utujumba twa tungurusumu

Ukwiye kwita cyane ku mumaro wayo kuruta kwinubira impumuro yayo. Cyakora igihe wumva utabashije kwihanganira impumuro yayo, umaze kuyirya wahekenya perisili (persil) cyangwa imbuto za kawa zikaranze kugira ngo urwanye iyo mpumuro.

Mu kurya tungurusumu ariko tugomba kutarenza urugero kuko ishobora kugira izindi ngaruka nko ku rwungano ngogozi ndetse n’urw’inkari. Birumvikana habayeho kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ni ngombwa kujya kwa muganga.

https://www.guide-nutrition.fr

Articles similaires

2 commentaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page