Nutrition

Kurya “lentilles” ni ukwiteganyiriza

By Mukamusoni Fulgencie, July 18, 2023

Lentilles” mu rurimi rw’amahanga ni ubwoko bw’amashaza  afite akamaro kanini cyane ku buzima bw’umuntu kubera intungamubiri zitandukanye zibamo.

Nubwo iki kinyamisogwe kigira amabara atandukanye, intungamubiri zibamo ni zimwe. Muri zo twavuga nka poroteyine, fibure, ubutare, imyunyungugu, vitamin zo mu bwoko bwa B. Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS) ugira abantu inama yo kurya byibura 20g za “lentilles” ku munsi kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwasohotse muri “British Journal of Nutrition” mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko kurya ubu bwoko bw’amashaza ku buryo buhoraho bituma amara akora neza mbese n’igogora ry’ibiryo rikagenda neza muri rusange kubera “fibres” zibamo.

Aya mashaza atekwa ku buryo bunyuranye: ushobora kuyateka yonyine, ushobora no kuyavamga n’ibindi biryo bitandukanye.

Ushobora guteka « lentilles » zivanze n’ibirayi

Hakozwe kandi inyigo hagamijwe kugaragaza akamaro ka “lentilles” mu kurinda ibibazo by’umutima. Ubushakashatsi bwasohotse muri “The American Journal of Clinical Nutrition” mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko kurya ibi binyamisogwe birinda kuziba kw’imiyoboro y’amaraso kuko bivanamo “cholesterol” mbi bikagira ingaruka nziza ku mikorere y’umutima.

Hari inyigo zitandukanye zagiye zigaragaza ibyiza byo kurya « lentilles« . Twavuga ku bushakashatsi bwasohotse muri “International Journal of Cancer “mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko kurya “lentilles” kenshi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri yo mu kibuno ku bagore.

Kubera ko “lentilles” zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso, ibi bishobora gufasha umurwayi wa diyabete yo mu bwoko bwa 2. Ubushakashatsi bwakozwe bugasohoka muri “le Journal of the American College of Nutrition” mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko kurya “lentilles” bifasha mu kuringaniza isukari iri mu maraso.

Ushobora no guteka « lentilles » zivanze n’izindi mboga nka karoti cyangwa intoryi

Lentilles” cyangwa “lentils” zikomoka mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya biri hafi y’inkombe ya Mediterane, ariko kuri ubu bikaba bimaze kugera no mu bindi bice bitandukanye by’isi.

 

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page