Serie

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 5)

By Mukamusoni Fulgencie, July 25, 2023

NYAMWIZA yagumye mu cyumba ararira ariko akirinda gusakuza kugira ngo adakura nyina umutima kandi yariyemeje kumumara intimba. Iyo mu rugo byabaga bitameze neza ku buryo bituma nyina agira amaganya menshi, NYAMWIZA yahitaga ashaka ibisubizo uko ashoboye kugira ngo areme umubyeyi we agatima. Yahise yiyemeza gutangira kujya ashakisha aho yakorera udufaranga kugira ngo arebe ko yazajya gutangira ishuri agwije ayo yagombaga kuryishyura.

Bukeye bwaho, ntabwo yigeze aryamira ngo aruhuke nk’abandi bana baba bari mu biruhuko. Yarazindutse afasha nyina imirimo, bamaze gufata ifunguro rya ku manywa ahita yitunganya neza ajya gushakisha ahantu baba barimo kubaka kugira ngo bamuhe akazi ko guhereza abafundi.

Hashize iminsi mikeya agenda ashakisha, aza kubona ahantu barimo gusiza ikibanza. Yahise yumva abonekewe, aragenda yegera umugabo umwe wari uhagaze atanga amabwiriza, wabonaga ko ashobora kuba ari we ubayoboye nuko aramusuhuza, anamubaza niba hari akazi.

  • Mwiriwe neza ?
  • Uraho muko ? Ese ko utansuhuza neza bite? Urifuza iki ?
  • Nari mbonye musa n’abagiye kubaka, nagira ngo mbe mbisabiye muzampe akazi ko guhereza.
  • Yego ko ! Iyo nkuru yazabarwa he ma ?!
  • Inkuru yihe ?
  • Enh ? Ubwo uwazasanga umukobwa nkawe arimo kwirenza ibyondo ntabwo yampana yihanukiriye ? Enh ?
  • Ubwo se uwo yaba ari nde ? Ni njyewe uzi icyo nshaka disi abo bandi ntibanshinzwe?
  • Rwose sinkubeshye, nanjye ubwanjye ntabwo natuma wiyanduza rwose. Umukobwa w’igitego nkawe ? Mbese witwa nde di ?
  • Disi njyewe ndashaka akazi ntabwo ibyo by’imyiryo mbirimo ?
  • Ubwo se koko urakomeje ?
  • Umva di? Ubuse urabona naje hano gukina koko ?
  • Nari nzi yuko wikinira da !
  • Ntabwo nkina rwose nkeneye amafaranga.
  • Waretse se nkayaguha utarinze kwihindanyiriza isura ?
  • Ntabwo nshaka inguzanyo ntabwo nazabona ubwishyu.
  • Njyewe se nakwishyuza ?
  • Oya, ntabwo naje gusaba amafaranga, ndashaka akazi nkajya nyabona nayakoreye ?
  • Yewe, ndabona koko ukeneye akazi. Ese ubundi uri umunyeshuri cyangwa  ?
  • Ndi umunyeshuri ngiye kuzimuka njya mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
  • Eeeh ! Ndumva uyajyanye da ! Ubu rero, akazi gahari ntabwo wagashobora kuko urabona barimo kwikorera itaka. Itahire uzagaruke mu cyumweru gitaha tuzaba twatangiye kubaka.
  • None se njyewe ntabwo naryikorera ? Erega nkeneye akazi?
  • Ego ko ! Genda uzagaruka ukore ako ushoboye muko ! Erega buriyaa, ntabwo wabura akazi hano kandi mpari ?
  • Ni ukuri ndabashimiye murakoze cyane.

Yahise ataha yishimye cyane kubera ko yari yizeye ko azatangira akazi na we akajya abona udufaranga. Mbese mama kari kazi ki ? NYAMWIZA yibajije ibibazo byinshi ku kazi azajya akora. Gusa yibazaga niba azajya abasha guterura amatafari, agahereza abafundi bari hejuru ku gikwa akumva bitoroshye.

  • Mana we ! Kuva navuka nibwo ngiye gukora akazi kavunanye pe ! Data yari yaradutetesheje akaturinda bene izo mvune ! Ibihe biha ibindi koko ! Uko biri kose narakuze, ngomba kumenya ko iminsi isa ariko ntihwane.

Igihe cyarageze nuko asubira hahandi bamwemereye akazi. Yahageze abakozi bose bakicaye bategereje guhabwa amabwiriza y’akazi. Wa mugabo wamwemereye akazi, akimubona yahise amwibuka nuko aramuhamagara aragenda amubwira icyo azajya akora. Yamuhereje ikayi nini n’ikaramu, amubwira ko we akazi ke ari ukwandika abakozi bose bari aho, buri gitondo mbere yo gutangira akazi bakajya bamunyuraho, buri wese agasinya imbere y’izina rye, ndetse na nimugoroba mbere yo gutaha bikagenda gutyo. Yamubwiye kandi ko ari we uzajya agira imfunguzo z’aho bazajya babika ibikoreho byose, akajya amenya ibyinjiye n’ibyasohotse akamuha raporo mbere yo gutaha.

Kubera ibyishimo NYAMWIZA yagize, ntabwo yigeze amubaza umushahara azajya ahembwa. Yishimiye ko azajya akora akazi we yitaga ko katavunanye ugereranyije n’ako yari yiteze guhabwa, nuko atangira gukora nta kindi yitayeho. Shebuja uwo yakomeje kujya amwereka ko amwitayeho, akajya amuha amafaranga yo kurya saa sita nuko undi na we akagira ngo niko bigomba kugenda iyo umuntu ari mu kazi.

Umunsi umwe, hari ku mugoroba, NYAMWIZA yari yicaye mu kazu babikagamo ibikoresho, ahuze cyane arimo gukora imibare ijyanye na raporo yagombaga gutanga mbere y’uko ataha. Nuko shebuja arinjira, yegekaho urugi nuko amuturuka inyuma amufata ku ntugu, undi arikanga ahita ahindukira ngo arebe uwo muntu umufashe ku rutugu atavuga.

Yatangajwe no kubona ari shebuja wahise amusaba ko yamusoma. NYAMWIZA yahise agira ubwoba, isoni ziramwica, nuko afunga umwuka aramubwira ngo « ntibishoboka ». Umugabo yahise akingura urugi asohoka yarakaye arukubitaho cyane. Mbega ngo NYAMWIZA ubwoba buramutaha ? Ya raporo yakoraga yahise imunanira, ashaka guhita ahaguruka ngo yigendere nabyo biramunanira. Yigiriye inama yo kuva muri ako kazu, afata ya kayi yandikagamo nuko arasohoka atera agatebe hanze aba ariho akomeza gukorera. Yarihanganye akomeza gukora raporo kugeza ayirangije nuko arataha.

Yatashye ahangayitse, yibaza ukuntu azakomeza gukorana na shebuja umusaba gukora ibyo adashoboye, atigeze anakora mu buzima bwe. Yageze iwabo bwije ariko n’ubundi ubona asuherewe. Yirinze kugira icyo atangariza mama we kugira ngo atamukura umutima. Yabonaga byanze bikunze ako kazi ke kari mu marembera rwose. Ibibazo byari uruhuri mu mutima we.

  • Ubuse koko nzabigenza nte ? Mbega ibigeragezo ! Aya mashuri koko nzayarangiza ? Ko hasigaye ukwezi kumwe ngo dusubire ku ishuri, nzifata nte ko ntazi niba aka kazi nzakagumaho ? Dore ukwezi nari ngiye kukuzuza nkora. Ikibazo sinzi n’amafaranga nkorera uko angana. Nzemere gusomana na kiriya kigabo kugira ngo ntatakaza akazi se ? Oya weee ! Naba se nkemuye ikibazo ? Cyangwa naba ndushijeho kubyongera ? Nagende MPANO yari imfura !

Yaryamye ataryamye, buracya mu gitondo azinduka ajya ku kazi nk’uko bisanzwe. Akigerayo, yasanze shebuja yahamutanze, amusuhuje aramwihorera kubera ko yari akirakaye. Yahise amutegeka gukingura aho yakoreraga. NYAMWIZA yarakinguye ariko ntiyinjiramo kubera gutinya uburakari bwa shebuja, yigumira hanze. Shebuja yaramubwiye ngo agiye kumuhemba amafaranga amugezemo ubundi agende ntagikeneye ko amukorera.

Yahise akora mu mufuka amuhereza amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’u Rwanda. Yayakiriye n’intimba nyinshi, nuko amubaza icyo amuhoye. Shebuja yamusubije ko ngo adakeneye gukorana n’agakobwa kamusuzugura. NYAMWIZA yahise yumva impamvu yabyo nuko ashyira ya mafaranga mu gakapu yari yambaye mu ijosi, arigendera. Abakozi bagenzi be babonye ukuntu agiye ababaye, n’ukuntu bamukundaga nuko batangira kujujura buri wese avuga ibye. Bamwe bati : « buriya disi wasanga yarahombye ! ». Abandi bati : « wamenya ari ibiki ? ».

NYAMWIZA yatashye nanone agenda gahoro gahoro, yibaza icyo amafaranga ahembwe azamumarira.

  • Ubuse aya mafaranga azamarira iki koko ? Nzishyuramo ishuri, ngure ibikoreshuo nzakenera, mbone n’ayo guha maama abashe gukemura ibibazo afite ? Mbega ko yari makeya ugereranyije n’ibyo agomba gukora ? Ni agatonyanga mu njyanja pe ! Ubu se ndeke ishuri, nemere se kiriya kigabo kinkoreshe ibyo gishaka kijye kiyampa ? Oya ! Oya nanone Imana yampana. Uko biri kose naba niyiciye ejo hazaza. Reka ntegereze icyo Imana izangenera.

Articles similaires

2 commentaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page