Femmes

Mugabo! Dore uko wanezeza umugore wawe

Mukamusoni Fulgencie, August 9, 2023

Mu buzima bwa buri munsi, usanga  utuntu duto cyane ari two dushimisha abantu. Abagore rero ni abantu banyurwa n’utuntu duto cyane bakorerwa. Twavuga nk’ indoro, kumwenyura ndetse no kwerekwa ko bitaweho.

Ibi byose iyo umugore abikorewe n’umugabo we biba ari akarusho! Ariko bagabo nimujye mushimisha abagore banyu?! Dore bimwe mu byo umugabo yakorera umugore we maze agatwarwa:

  1. Musekere buri munsi
Bishimisha umugore kubona umugabo yinjiye mu rugo aseka

Ukigera mu rugo nyuma y’akazi katoroshye uba wiriwemo, mugabo! Ntugakomeze umutwe rwose. Akamwenyu kawe ugikingurirwa urugi iwawe ni ingenzi cyane mu buzima bw’umugore wawe. Kandi wibuke ko umugore ari umutima w’urugo rwawe. Birashoboka ko wiriwe muri rwaserera zitandukanye zaguteye impagarara, ariko buriya n’umugore wawe niko biba byamugendekeye. Wenda aba yanakubititse kukurusha, byose birashoboka. Iyo usekeye umugore wawe biramushimisha akarushaho kugukunda maze akakwitaho by’akarusho.

  1. Mwumve

Abagabo benshi ntibabyitaho. Mwebwe abagabo ntimujya mukunda kugaragaza imbamutima zanyu, ndetse n’ibyo muhugiyeho. Akenshi rero, usanga umugabo adashaka ko umugore amubwira ibintu byinshi, nyamara burya umugore agera kuri byinshi kubera ko aba yabashije kumvwa.

Kumwumva bituma yigirira icyizere
  1. Mutunguze utuntu duto

Ibi nibyo abagore bifuza! Akazi cyangwa  indi mirimo itandukanye birangiye, mutungure umujyane muri siporo cyangwa gutembera ahantu runaka horoheje nubwo mwajya kureba aho mukorera ibikorwa byanyu binyuranye. Ibi rwose bizashimisha umugore wawe.

  1. Fatanya na we gucunga iby’urugo

Iki ni ikintu cy’ingenzi ba nyakubahwa! Ni byiza rwose ko umugabo afatanya n’umugore kumenya gahunda zose z’urugo rwabo: guhaha, uburere bw’abana, … Ibi ni ibintu bireba buri wese.

  1. Ntukibagirwe amatariki y’ingenzi

Niba hari ikintu umugore wawe akunda, ni uko wibuka amatariki y’ingenzi mu buzima bwanyu. Byibura jya wibuka isabukuru y’ubukwe bwanyu!

Itariki y’ubukwe bwanyu ntukwiye kuyibagirwa
  1. Mufashe unamugire inama

Kimwe n’uko ukwiye kumwumva, muhe umwanya wawe umugire inama igihe abikeneye. Fata iyi nshingano nk’umugabo kandi inkoramutima ye, uhe agaciro amaganya ye.

  1. Mushimire

Abagore benshi banezezwa no kumva abagabo babo babashimira igihe hari igikorwa runaka bagezeho. Ibi rwose abagore barabikunda.

Ba nyakubahwa bagabo, nimwisubireho mujye mwita ku byo abagore banyu bakunda dore ko binoroheje. Nimwereke abagore banyu ko mubakunda.

Src: https://www.zankyou.fr

Articles similaires

2 commentaires

  1. Izi nama za mamedesine.com Ni inyamibwa cyane mu buzima bwa gore-gabo bwa buri munsi.
    Ngewe ziranyuze kd Imana ihe umugisha umwanditsi imuhe no kwaguka mu bushakashatsi.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page