Nutrition

Kurya inzuzi byongera amahirwe yo kubyara

Mukamusoni Fulgencie, September 6, 2023

Akenshi usanga umuntu atunganya igihaza cyo guteka maze akavanamo inzuzi (imbuto ziba zirimo imbere) akazijungunya nk’aho ntacyo zimaze, nyamara zifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.

Amakuru dukesha “Afriquefemme” avuga ko inzuzi ari ibintu bigomba kongerwa mu ifunguro rigenewe abashakanye kugira ngo ribafashe kubona urubyaro. Inzuzi ni isoko ya “Zinc”; umunyungugu ugira uruhare runini mu kubaka uburumbuke bw’umugabo ndetse n’umugore.

Ku bw’ibyo, “zinc” yongera umubare w’intanga ngabo ndetse n’ikigero cy’umusemburo wa “testosterone”. Ku bagore, kubura “zinc” mu mubiri nibyo bituma habaho uguhindagurika k’ukwezi k’umugore ndetse bigatuma habaho imikorere idasanzwe y’udusabo tw’intanga ngore. Akenshi usanga abagore bakoresha ibinini byo kuringaniza imbyaro bakunze guhura n’ikibazo cyo kubura “zinc” mu mubiri.

Inzuzi zigabanya ububabare hamwe no gucika intege bijya bibaho ku bagore benshi iyo bari mu minsi ibanziriza imihango.  Inzuzi zigabanya imihangayiko n’izindi mpagarara.

Kurya inzuzi bigabanya uburibwe no gucika intege bibanziriza imihango

Dore uburyo  inzuzi ziribwa

Inzuzi ushobora kuzirya uko zakabaye zumye, zikaranze, ushobora kuzishesha ukajya ufata ifu yazo ukayivanga n’ibindi biryo, cyangwa se ukajya uyisuka ku igi rihiye mu gihe urimo kurirya. Ushobora no gufata ifu yazo ugakoramo isosi.

Ushobora kurya inzuzi zikaranze

Abaturage bo muri Canada bazwi ku izina rya “Algonquiens” nk’uko “Naturoscience” ibitangaza, bakoreshaga inzuzi mu kuvura “infections urinaires” cyangwa mu kwirinda kunyara ku buriri. Imiti ikomoka ku nzuzi yatangiye kuboneka mu ma farumasi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1936, ikaba yari iyo kurwanya uburwayi bw’igifu. I Burayi ho, inzuzi zatangiye gukoreshwa mu buvuzi mu mwaka wa 1492.

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page