Serie

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 13)

By Mukamusoni Fulgencie, September 15, 2023

NYAMWIZA na we yagize ubwoba kubera ukuntu yari abonye MPANO ahindurije isura, nuko atangira kwibaza mu mutima niba atavuze nabi. MPANO yamaze guhagarika imodoka neza nuko aramubaza:

  • Ikibazo ufite ni ikihe mukundwa? Mbwira rwose unteye guhangayika. Mbese ko mbona nawe ugize ubwoba ni amahoro?
  • Ahwiii! Imana ishimwe. Nari nyobewe icyo ubaye.
  • Noheho ikibazo tukigiriye rimwe? Uziko burya dukundana by’ukuri? Kubona ugira ikibazo nanjye ngahita nkigira, bikagukoraho nawe?
  • Hahahahaha!
  • Ngaho mbwira ikibazo ufite nguteze yombi.
  • Kubera iki wahisemo gukunda umukobwa nkanjye w’umukene?
  • Hahahaha! Ahwiii! Wari unkanze ahubwo. Ngize ngo ugiye kumbwira ko urukundo rwacu rufite inzitizi zatuma rudakomeza. Naho ibyo byo, byarikoze niyumva ngukunda. Nagukunze nkikubona nubwo utigeze ubimenya. Kuva urya munsi unyicaye iruhande mu modoka, uvuye ku ishuri ndimo kukubaza impamvu witangiriye itama, nahise numva ngufitiye impuhwe nyinshiiii! Ooooh! Sinzi uko nabivuga. Nibwo nakomeje kukuganiriza nkababazwa no kubona umwana muto nkawe yitangiriye itama, yabuze uko agira rwose.
  • Ni impamo? Uzi yuko njyewe ahubwo nabonaga ibyo unkorera, nkagira ubwoba pe! Nibazaga uwo muntu ntazi urimo kumpa amafaranga, nkibaza umunsi wayanyishyuje uko nzabyifatamo.
  • Urukundo rero rwagiye ruza buhoro-buhoro nshiduka rwakuze kandi mbona uri muto ku buryo ntatinyukaga kubikubwira. Ariko ubu noneho tuza kuko igisubizo cy’ibibazo byose wibazaga wamaze kukibona.

Bakomeje kugenda baganira iby’urukundo rwabo, baryohewe, mbese buri wese yumvaga urugendo bafite rutarangira. Bombi bumvaga basa n’abageze muri paradizo. Ariko burya umunyarwanda yaciye umugani ngo: “amaherezo y’inzira ni mu nzu.” Barashyize bagera ku ishuri.

Bakigerayo, NYAMWIZA yahise arabukwa MULINDA yaje kumutegereza ngo baganire mbere y’uko yinjira mu kigo. Umutima waramuriye yibaza uko ari bwifate imbere ya MPANO na MULINDA yari yaramaze kwemerera urukundo. Imodoka yabo ikimara guhagarara, MPANO yafunguye urugi rw’imodoka, arasohoka nuko arazenguruka, ajya ku ruhande rw’aho NYAMWIZA yari yicaye, aramukingurira amufasha no gusohoka mu modoka. MULINDA akirabukwa NYAMWIZA n’ibirimo kumukorerwa, yahise aza abasanga yakanuye amaso, arimo yivugisha:

  • Niko, ibi ndimo kubona ni ibiki?
  • Wowe uvuga ibyo ngibyo uri nde? Ushinzwe iki?
  • Niko NYAMWI? Uyu muntu ukuzanye ni nde?
  • Wikwirirwa umbaza ibintu byinshi, uyu ni “Rudasumbwa wanjye”.
  • Ugatinyuka ukambwira ibintu nk’ibyo?
  • Njyewe se hari gahunda nigeze ngirana nawe? MULINDA, narakubashye kubera ko uri umuntu mukuru, ariko ngiye kukubwiza ukuri. Wansabye urukundo ndaguhakanira mu kinyabupfura, nirinda kukubwira ko nzi neza ko uri umugabo ufite umugore ndetse n’abana. None rero ubwo ukomeje kungendaho kandi ugamije kunyangiriza ejo hazaza, mbivuze ku mugaragaro nta bucuti nagirana nawe. Nguyu Rudasumbwa wanjye, uwo neguriye umutima wanjye. Nunagaruka hano kumbuza amahoro, nzabwira abayobozi b’ishuri ko uba uje kumpungabanyiriza umutekano.

Ibyo byose byabaye MPANO ahagaze yarakaye, mbese ubona ko yiteguye imirwano. NYAMWIZA yakomeje guterana amagambo na MULINDA, bigera ubwo MULINDA abwiye MPANO ko amutwariye umugore, amwumvisha ko nubwo amwiraseho ngo nyamara bari babanye neza.

MPANO byamuteye umujinya, atangira gutuka NYAMWIZA amubaza impamvu amwishushanyaho kandi MULINDA yaramugize umugore we. NYAMWIZA yahise yitegereza MPANO atangira kuzenga amarira mu maso, nuko aramubwira ati:

  • Mukunzi wanjye, sinari nzi yuko wambwira amagambo nk’aya ngaya, mu gihe nakubwiye ibyanjye n’uyu mugabo. Imana ni yo yonyine yandenganura.
  • Ariko NYAMWI, nako reka nigendere!

NYAMWIZA yasutse amarira nuko MPANO ajya mu modoka n’umujinya mwinshi yatsa imodoka aragenda ariko ageze hirya arahagarara. MULINDA yahise aza yegera NYAMWIZA, nuko ahita asakuza avanamo n’urukweto ararumutera. MPANO uko yakabikurikiranye yicaye mu modoka, yahise yongera arakata agaruka aho bari. Yavuye mu modoka araza ahagarara iruhande rwa NYAMWIZA ariko ntiyagira ijambo avuga. NYAMWIZA na we yahise ababwira bombi ko bamuha amahoro bakagenda, bakamusiga wenyine kuko yumvaga yenda ari byo byamuha amahoro.

Akimara kubabwira ayo magambo, yahise aterura igikapu ke agira ngo yerekeze mu ishuri ariko yahogoye, nuko MPANO abura amahoro, yikoza hirya no hino araza amwakira icyo gikapu nuko avana agatambaro k’umweru mu mufuka atangira kumuhanagura mu maso ariko anamusaba imbabazi. Uko MPANO yasabaga imbabazi niko NYAMWIZA yarushagaho gusuka amarira amubwira ati: “Warakoze kunyitaho no kunkunda, nanjye nzakora uko nshoboye nkwiture ineza wangiriye ariko iby’urukundo tubihagarike kuko ndabona birushaho kumbabariza umutima”.

MPANO yumvise ayo magambo nuko arikanga. MULINDA we ntacyo byari bimubwiye rwose.  MPANO yakomeje kuguyaguya NYAMWIZA amusaba imbabazi ko yahubutse akamwita ikirara, amaherezo NYAMWIZA aratuza nuko aramubabarira. NYAMWIZA yongeye gukebuka MULINDA amubwira ko ari shitani yiyemeje kumugendaho ngo imuteshe umutwe, ko agiye gushaka abashinzwe umutekano akamurega.

MULINDA akimara kumva ayo magambo akakaye yabwirwaga na NYAMWIZA, yahise asubira inyuma agenda yihuta, ageze ku modoka ye ahita afungura vuba vuba n’umujinya mwinshi, arayatsa agenda yiruka nk’uwahanzweho.

MPANO yasigaye afashe NYAMWIZA ku rutugu barimo kwitegereza ukuntu MULINDA agenda yataye umutwe, nuko babonye amaze kurenga, MPANO arahindukira asoma NYAMWIZA ku itama mbese nk’aho amushimira kubera ko yari amaze kumwereka ko ari we wenyine akunda. NYAMWIZA yabaye nk’umwigizayo gahoro kubera ko ibyo yari amukoreye ku gasozi byari bimwitereye isoni! Ariko kandi yari akibabaye ntabwo yari yishimye na gato. MPANO yafashe cya gikapu ngo akimutwaze, NYAMWIZA aramubwira ngo namureke akitwaze nta kibazo, ariko amusaba ko yamugeza mu kigo.

Abashinzwe kwakira abanyeshuri bahise bamuha ikaze dore ko yari azwi. Kubera imyitwarire ye myiza ndetse no kuba yari umuhanga, byari byaratumye bamutorera guhagararira abanyeshuri bose. batunguwe no kubona NYAMWIZA yarize, nuko babaza MPANO icyo yabaye abura icyo avuga. MPANO abonye ko NYAMWIZA atameze neza kandi ari we wabimuteye, yahise amusezeraho, asezera no ku bari bamwakiriye nuko arataha ariko na we atameze neza. Yumvaga yakoze ishyano. Mbese none NYAMWIZA yazisubiraho ntakomeze gukundana na we? Yaratekerezaga agasanga rwose na we yari yarengereye.

…../….

 

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page