Mu gihe umubyeyi yabyaye umwana atarageza igihe, hari iby’ingenzi aba akwiye kwitwararika kugira ngo umwana akomeze agire ubuzima bwiza dore ko umubiri we uba utaragira ubudahangarwa bungana n’ubw’umana wavutse agejeje igihe.
Nubwo umwana ukivuka wese aba agomba kwitabwaho cyane, hari ibyo umubeyi akwiye kwitwararika by’umwihariko, igihe yabyaye akana kadashyitse. Ni amakuru dukesha urubuga « autourdebebe.com ».
- Tekereza neza
Umwana wavutse adashyitse aba yoroshye cyane kurusha abandi. Igihe witegura kuva mu bitaro banza umenye niba muganga yabikwemereye, niba koko ubuzima umwana afite bumwemerera kuba yava mu bitaro. Ikindi ugomba gutekereza, ni ibihe bigutegereje wageze mu rugo: mbese icyumba uzamushyiramo kiberanye n’ubuzima bwe? Ugomba kandi gutekereza uburyo uzitwararika mu kumuhuza n’abandi bantu.
- Teganya umuntu uzagufasha mu gihe bibaye ngombwa
Kubera ubudahangarwa buke bw’umwana uba yaravutse adashyitse, ni byiza ko mbere yo kuva kwa muganga ufata nimero ya telefoni y’umuganga w’abana, ukazandika ku rupapuro, wagera mu rugo ukazimanika ahantu hagaragara ku buryo zigaragara neza kugira ngo nubona umwana agize ikibazo uzahite uhamagara uwo muganga aguhe ubujyanama bwihuse.
- Kwitegura bihagije
Kwita ku mwana wavutse adashyitse bitera imihangayiko, niyo mpamvu mbere yo kuva kwa muganga usubira mu rugo, ugomba kuba wariteguye iby’ingenzi bishoboka: icyumba uzajya umuryamishamo gisukuye neza, imyenda ishyushye uzajya umwambika mbese ku buryo ntakintu na kimwe wakenera ngo usange ntacyo wateganyije kandi kiri mu by’ingenzi byamufasha kugira ubuzima bwiza.
- Kwita ku isuku by’umwihariko
Umwana wavutse adashyitse aba afite ibyago byinshi byo kwandura virusi ndetse na za mikorobe. Ni byiza rero gukaraba neza mbere yo kumuterura, ntugomba kujyana inkweto mu nzu kandi n’abashyitsi ugomba kubabwira bakabigenza gutyo. Ikindi, aho umwana aryama hagomba kuba hari isuku y’umwihariko, hatarimo ibintu byinshi byamubuza guhumeka neza.
- Guha umwana umwanya
Nk’uko izina ribivuga, umwana wavutse adashyitse hari iminsi cyangwa ibyumweru aba yari asigaje kuba mu nda ya nyina, ariko kubera impamvu zitandukanye akaza ku isi mbere y’igihe. Uyu mwana rero agomba kwitabwaho, nka nyina, ugomba kumuba hafi cyane, ukamuha umwanya wose mbese ku buryo cya gihe yatakaje cyo kuba yaba akiri mu nda, agomba kukigaruza. Nyina rero agomba kumuba hafi igihe gihagije.
Dr Nadine Kacet yasobanuriye ikinyamakuru “L’INDEPENDENT” umwana uvutse adashyitse (bébé premature). Yagize ati: “bavuga ko umwana yavutse adashyitse igihe cyose avutse mbere y’ibyumweru 37. Muri make ni igihe avutse mbere y’amezi 8 ari mu nda ya nyina. Habaho ingeri zitandukanye z’abana bavuka badashyitse: hari abitwa “grande premature” ni ukuvuga abavuka bafite ibyumweru hagati ya 28 na 32, naho abitwa “premature extrême” ni abavuka mbere y’ibyumweru 28.