Ubuki burimo intungamubiri zitandukanye kandi mu bibukoze harimo iby’ingezi bifasha umubiri w’umuntu kumererwa neza.
Inzobere mu mirire; Deepali Sharma, agira abantu inama yo kurya ubuki buri munsi agira ati: “Kugira ngo utangire umunsi neza, ukibyuka ugomba kunywa ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi avanzemo n’ubuki.”
Deepali Sharma aganira na « Topsante » kandi akomeza atanga impamvu 5 umuntu agomba kunywa ubuki buvanze n’amazi y’akazuyazi:
- Kongera ubudahangarwa bw’umubiri
Ubuki bukungahaye ku birinda umubiri kwangirika kandi bufite ubushobozi bwo guhangana na za mikorobe. Kubuvanga n’amazi y’akazuyazi bishobora kongerera umubiri ubudahangarwa kandi bikanarinda “infections”.
- Guhangana na virusi
Ubuki bufite ubushobozi bwo kurwanya ububyimba ku buryo bushobora no kwifashishwa mu kugabanya uburibwe bwo mu muhogo. Iyo buvanze n’amazi y’akazuyazi, bigabanya ububabare buterwa no kubyimbirwa.
- Koroshya amavunane
Isukari y’umwimerere iba mu buki ifasha mu koroshya amavunane yo mu mikaya nk’igihe umuntu aba yakoze imyitozo ngororamubiri, nyuma akumva arimo kubabara.
- Bumara inzara
Iyo ufashe akayiko gato k’ubuki hanyuma ukakavanga n’amazi y’akazuyazi, ukabinywa, bituma wumva usa n’uhaze.
- Butuma igogora rigenda neza
Ubuki bworohereza inzira y’igogora. Iyo buvanze n’amazi y’akazuyazi bishobora kurinda umuntu kugubwa nabi no gutumba.
Ijambo ubuki ryatangiye kuvugwa mu kinyejana cya 10, rikaba rikomoka mu Kilatini. Inzuki zagaragaye ku isi mu myaka miliyoni 80 ishize. Mu bihe bya kera, abakurambere bavanaga ubuki mu biti, mu myobo cyangwa munsi y’urutare nk’uko tubikesha Famillemary.fr.
Murakoze cyane, burya ubuki ni bwiza bigeze aha!!!!