Serie

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 17)

By Mukamusoni Fulgencie, October 13, 2023

Ibiganiro byari byinshi kubera urukumbuzi, ariko MPANO yirinze kumubwira byinshi ku mushinga w’urukundo rwabo nk’uko yari yaranze kumuhangayikisha na mbere hose, kugira ngo atazava aho atsindwa akabura impamyabumenyi. Bakomeje kwiganirira bisanzwe, mbese umwanya munini MPANO yawuhariye mu kumwereka ko bari kumwe, ko agomba gutegura ibizamini neza akazatsinda.

  • Sheri, aha hantu ni ubwa mbere uhageze?
  • Yego.
  • Unh? Nibyo? Nta kigabo kigeze kihagusohokana?
  • Oya rwose ntacyo. Erega umugabo nisanzuraho ni wowe wenyine?
  • Ndabizi humura. Utongera kurira maze wasubira ku ishuri amaso yatukuye, Abafurere bakagira ngo hari icyo nakugize.
  • Ibyo byo rero bahita babyibazaho, ugasanga ibibazo biravutse.
  • Reka nkwifotorezeho shahu yenda nzaja ngukumbura ndebe agafoto kawe.

MPANO yamubwiraga gutyo arimo kwifotora akoresheje telefoni. Mbega ifoto nziza bari bafite! Basaga neza, bari bambaye neza bose, mbese ibihe bari bibereyemo rwose byari biryoheye amarangamutima yabo.

Abakundana

MULINDA yaje kurabukwa NYAMWIZA na MPANO barimo kurebana akana ko mu jisho, nuko umujinya uramwica niko kubwira wa musore wari urimo kubitaho ko agomba kubacunga yabona bagiye gutaha akamubwira. Umusore yarikirije, ariko kubera uburyo yabonaga MULINDA abimubwiye afite umujinya mwinshi byamuteye ubwoba.

Icyamuteye ubwoba kurushaho ni uko yanyuze ku biro by’aho MULINDA aba arimo gukorera, akabonamo abasore 2 wabonaga ko badasanzwe, arimo kubabwira ngo baze gucunga MPANO ntabacike, ngo bamufate bamwice.

Uwo mwana w’umusore akibyumva yabize ibyuya, abura uko yifata mbese abura icyo akora. Yibajije ikintu Shebuja ashaka guhora uwo musore n’ukuntu yumvaga yamwikundiye we n’umukunzi we.

MPANO na NYAMWIZA bo bari bibereye muri paradizo ntibari bazi urubategereje. Bamaze kwifata neza aho bari bicaye basangira, MPANO abwira NYAMWIZA ko yamukundira akajya kumuzanira za mpano zari zasigaye na zo akazifungura, akareba ikirimo hanyuma bakabona kuva aho ngaho. Yasize NYAMWIZA aho ngaho, nuko aragenda azivana mu modoka, azizana aho bari bicaye.

Yarazihagejeje noneho abwira NYAMWIZA ko yazifungura akareba ibirimo. NYAMWIZA yarazakiriye yishimye, amwenyura, nuko ahita azifungura vubavuba afite amatsiko menshi. Arangije kubona ibintu MPANO yari yamuzaniye, yarongeye azenga amarira mu maso. Muri kamere ye, NYAMWIZA ntabwo yari azi kwishima ngo ashidukire hejuru nk’uko abandi babigenza. Oya. Ahubwo yahitaga arira.

MPANO yabanje kuyoberwa ibyo ari byo, ajya kumuhoza yibaza niba arijijwe n’uko yamuzaniye impano zigayitse. NYAMWIZA yaramuhumurije, amubwira ko iyo bimurenze atamenya aho amarira aturutse.

Kubera ko amasaha yari amaze gukura, MPANO yahise atuma wa musore wari wabakiriye kumugurira agakapu ko gutwaramo izo mpano kubera ko NYAMWIZA atari kuzitwara mu ntoki gutyo gusa.

Agakapu yarakazanye, nuko MPANO amushimira ukuntu yari yabonye ari umwana mwiza, anamubaza uko yitwa na we amubwira ko yitwa RUGERO. NYAMWIZA yafashe ka gakapu apakiramo ibyo fiyanse we yari amuhaye byose.

MPANO yamaze kwishyura ibyo bari bafashe aho ngaho byose, nuko asaba RUGERO ko yajya kumwereka aho ubwiherero buri akabona kujyana MYAMWIZA ku ishuri. Yarahagurutse asiga NYAMWIZA yicaye aho ngaho, nuko ajya mu bwiherero.

Nyamara RUGERO ntabwo we yari afite amahoro rwose. Yari ahangayikishijwe n’ubuzima bw’uwo musore. Yamaze kwereka MPANO aho ubwiherero buri, nuko ahita agaruka yihuta abwira NYAMWIZA ko ngo yaba agiye ku modoka MPANO akamusangayo.

NYAMWIZA yaramwumviye kuko yibwiraga ko ari MPANO ubimutumye. Yarasohotse aragenda ahagarara inyuma y’imodoka akomeza kwirebera za mpano umukunzi we yari amaze kumuha.

RUGERO na we yaragiye ahagarara hafi y’aho ubwiherero buri maze akajya acunga hirya no hino afite igishyika kinshi.

Yakomeje kujya acunga hirya no hino ngo arebe ko MULINDA ari hafi aho na ba basore, aragenda yinyuza no ku biro aho bacuriraga umugambi wabo mubisha, nuko yumva baracyarimo kujya impaka ku mubare w’amafaranga bagombaga guhabwa nyuma yo gukora ayo mahano.

RUGERO yagarutse yihuta aje kureba ko MPANO yavuye mu bwiherero, nuko bakubitana asohotsemo ahita amubwira ko agomba guhunga kugira ngo batamwica.

Yabonye MPANO atabyumva neza, ahubwo arimo amubaza ngo ni ba nde? Wa musore yamubajije niba azi umuntu witwa MULINDA, abona MPANO na we agize ubwoba. Yahise aboneraho kumubwira ko ari we nyiri iyo hoteli.

MPANO akimara kumva iryo zina, yahinze umushyitsi ashatse gusubira aho NYAMWIZA ari RUGERO amubwira ko abyihorera kuko NYAMWIZA yari yasohotse amutegerereje ku modoka. Yamweretse ahandi anyura nuko MPANO agenda yiruka aba ageze ku modoka, akingura vubavuba aterura NYAMWIZA amwicaza mu modoka.

NYAMWIZA yayobewe ibibaye kuri MPANO, ariko kuko yumvaga vuba, yahise abona ko ishyamba atari ryeru, niko guhita akinga urugi vuba, nuko MPANO na we ajyamo arayatsa agenda nk’uwahanzweho.

NYAMWIZA yageragezeje kumubaza uko bigenze, undi aramwihorera ahubwo akarushaho kugenda yiruka. NYAMWIZA yagize ubwoba bwinshi cyane kuko yabonaga byanze bikunze bari bukore impanuka.

Bageze ku ishuri, MPANO avuza ihoni ku bw’amahirwe umuzamu w’aho yari ari hafi ahita akingura nuko MPANO yinjira mu kigo imbere. Yamaze guhagarara, ariruhutsa, nuko abwira NYAMWIZA ko bari bagiye gupfira muri hoteli. Yamubajije impamvu atamubwiye ko ari kwa MULINDA, nuko NYAMWIZA amurahira ko ntabyo yari kumenya kuko bwari ubwa mbere ajyayo.

MPANO yamutekerereje uko RUGERO yamubwiye ngo MULINDA arashaka kumwica, amubwira uburyo bwose yakoresheje kugira ngo amuhungishe nuko NYAMWIZA yitegereza MPANO mu maso yongera kurira arahogora. MPANO yaramwinginze ngo aceceke kuko Imana yakoreshe uwo mwana w’umuhungu batari baziranye, akaba ari we ubasha kumuburira akarokoka.

NYAMWIZA yegereye MPANO aramubwira ati: “Rukundo rwanjye, ko mbona ushobora kuzapfa ari njyewe uzira, aho ibyiza si uko nakwihorera tukibera inshuti bisanzwe ariko ukiberaho?”. MPANO yumvise ayo magambo ya NYAMWIZA afatwa n’ikiniga, nuko na we aramubaza: “Mbese mfuye nzira urukundo ngukunda, hari igihombo naba mfite?”

MPANO yamaze kuvuga ayo magambo, arebana na NYAMWIZA mu maso, bafatana ibiganza hashira umwanya ntawe uvugana n’undi.

Bwari bumaze kwira kandi MPANO yagombaga gutaha i Kigali. NYAMWIZA na we yagombaga kujya gusubira mu masomo ye no kuruhuka kuko atari yigeze abona umwanya wo kuruhuka. MPANO yamusezeyeho amusoma ku itama, NYAMWIZA asohoka mu modoka na ka gakapu karimo impano ze mu ntoki. Yarategereje ngo MPANO abanze asohoke mu kigo na we abone kugenda.

Umuzamu yakinguye ku marembo maze MPANO arasohoka, NYAMWIZA amukurikiza amaso arinda arenga. Umuzamu na we yakomeje kwitegereza uko imodoka ya MPANO igenda aba aretse gukinga.

MPANO yaragiye, ageze imbere gato abona ivatiri iturutse hirya irashaka kumwitambika. Yacanye amatara maremare kubera ko bwari bwamaze no kwira. Yaritegereje abona itwawe n’abasore bambaye ibikote n’ibigofero mbese ubona ko badasanzwe. Cyo re! ibi ni ibiki se kandi Nyagasani?!

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page