Urubuto ruzwi ku izina rya Melo cyangwa“Watermelon” rukungahaye ku bifasha gusohora uburozi mu mubiri, bigatuma igira uruhare runini mu kurinda kanseri y’ibere cyangwa iy’umura.
Hari inyigo yagaragaje ko mu gisate kimwe cya “watermelon” haba harimo ubushobozi bwo guhagarika ubwiyongere bw’uturemangingo twa kanseri.
Igeragezwa ryakorewe ku mbeba yari irwaye kanseri y’urwagashya, ryagaragaje ko “watermelon” yafashije mu kugabanya ikibyimba ho hejuru ya 60% kandi nta ngaruka byagize.
Byagaragaye kandi ko muri “watermelon” harimo vitamini A ihagije. Iyo vitamini ngo ikaba ifasha mu kuvugurura uturemangingo tw’uruhu, ikanarinda uburwayi bw’amaso.
Melo kandi ikungahaye kuri vitamine C, nayo igira akamaro kanini mu kurwanya indwara.
Mu gihe hashyushye ukumva amaguru akurya, ibirenge cyangwa intoki bikabyimba kubera ubushyuhe, nurya melo izafasha mu kurwanya kureka kw’amazi muri ibyo bice by’umubiri byavuzwe haruguru. Melo kandi ifasha umubiri kwisukura, ugasohora uburozi mu mpyiko zigasigara zimeze neza.
Uru rubuto rukungahaye kuri potasiyumu. Inyigo zagaragaje ko ifunguro rikungahaye kuri potasiyumu ririnda indwara y’umuvuduko w’amaraso (hypertension) kuko rigabanya umunyu mu mubiri. Umuntu wese urwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso yagirwa inama yo kurya “Watermelon” buri gihe.
Kurya nibura igice cya “Watermelon” byongera 20% bya potasiyumu mu mubiri.
Rwose nanjye nabashishikariza kurya uru rubuto rwa watermelon kuko ruvura irwara rya hato na hato rya infection urinaire. Niba ujya ugira ikibazo cyiyo ndwara rwose rurye kenshi gashoboka ubundi uzakira.