Kwambara ni byiza cyane cyane kwambika ibice by’ibanga ku manywa, kuko umuntu aba yumva atuje mu gihe aba atambaye ubusa. Ariko nanone ni ngombwa kureka ibyo bice mu gihe cya nijoro bigahumeka rwose.
Kwambara ikariso ugiye kuryama bigira ingaruka mbi nyinshi. Usibye no kuba bibangama, bituma bagiteri (bactéries) zivuka ku bwinshi ndetse ukarwara na “infections” zikomeye cyane.
Ureste no kuba ibi bitera indwara, hari ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko kurarana ikariso bigira ingaruka mbi ku miterere y’udusabo tw’intanga ngabo. Kubera ko bihungabanya imikorere ya turiya dusabo, bituma hari ubwo kuba wabasha kubyara biba ikibazo.
Kuba umunsi wose tuba twiriwe twihambiriye, ibyiza ni ukureka ibice by’ibanga bigahumeka mu gihe tugiye kuryama nijoro, umubiri wose ugahumeka neza ntakiwutangira kugira ngo twirinde ingaruka mbi zavuzwe haruguru.
Murakoze kulibi bitekerezo
Murakoze kuri izi nama rwose! Ariko se ko hari aho nasomye ko atari byiza kurara abana bambaye amakariso ngo bituma imyanya yibanga idakura ngo kuko ikura nijoro igihe umuntu aruhuka namwe niko mubizi? Ese niba aribyo mwabihuza mute niterambere ryo kurara abana bambaye pampers?