Femmes

Ibibi byo kuzirika inda nyuma yo kubyara

Mukamusoni Fulgencie, June 19, 2023

Abagore benshi bakunze kuzirika inda zabo nyuma yo kubyara, bamwe bakoresha imyenda abandi bagakoresha imikandara ikweduka kugira ngo inda zabo zidakomeza kuba nini.  

Nk’uko ubushakashatsi bwinshi bubigaragaza, gufata umwana mu maboko ndetse no gukora uturimo twa buri munsi dutandukanye birahagije kugira ngo inyama zo mu nda zigende zisubira mu mwanya wazo nta kindi kintu kifashishijwe, bityo umubyeyi yongere agire mu nda nk’aho yari asanganywe.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko kuzirika inda nyuma yo kubyara bituma imikaya icika intege bityo ntizongere kubasha kwikoresha.

Hari abizirika bakoresheje imyenda

Hari inyigo zagaragaje ko kuzirika inda nyuma yo kubyara byongera ibyago by’ukumanuka k’umura ndetse no mu gihe cyo gucura (ménopause) hakabaho ukwizana kw’inkari (incontinence urinaire).

Bamwe mu bakoresha ubu buryo bwo kwizirika bamaze kubyara bemeza ko ari bwiza kuko ngo butuma badakomeza kuribwa umugongo, ndetse ngo bigatuma bakomeza kugira mu nda hato. Hari n’abavuga ko bizirika nyuma yo kubyara babazwe. Inzobere mu buvuzi zemeje ko kwizirika nyuma yo kubyara ubazwe ari bibi cyane mu gihe uruguma ruba rutarakira neza.

Hari abazirika inda bakoresheje umukandara

Gukora imyitozo ngororamubiri yabugenewe ni kimwe mu bituma umugore asubirana ikimero nk’icyo yahoranye ataratwita.

https://bebesetmamans.20minutes.fr

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page