Ibihaza ni imboga zifitemo karoli nkeya ariko kandi bikaba isoko ya vitamin A ifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini. Bifite ubushobozi bwo gusohora uburozi mu mubiri w’umuntu kandi bikanafasha mu kwituma neza.
Inyigo zagaragaje ko uretse kuba ibihaza byiganjemo vitamin A, ngo byifitemo ubushobozi bwo kunoza imikorere imwe n’imwe y’ubudahangarwa bw’umubiri. Hagaragaye kandi ko mu gihaza dusangamo amazi ari ku kigero cya 92,3g (garama); Poroteyine 1,1g; Isukari 1,6g; Fibure 1,3g; Karisiyumu ni 28,5mg (miligarama); Manyeziyumu 16,5 mg; Fosufore 30,5 mg; Potasiyumu 312 mg; Sodiyumu 4,5 mg; Zenke (Zinc) 0,26 mg; Feri 0,6 mg; Vitamine E 0,12 mg; Vitamine C 14,7m g.
Ibihaza kandi Byiganjemo vitamini zo mu bwoko bwa B. Twavuga nka Vitamine B1 ou Tiyamine ifite 00.28mg; Vitamine B2 0,1mg; Vitamine B3 0,49mg; Vitamine B5 0,17mg na Vitamine B6 ,13 mg.
Uretse ziriya ntungamubiri zavuzwe haruguru, ibihaza bibamo luteyine (lutéine) na zeyagizantine (zéaxanthine) birinda amaso kwangirika. Ikindi kandi, biriya byombi bifasha mu gukumira kanseri y’ibere n’iy’ibihaha ndetse n’indwara y’umutima nk’uko ubushakashatsi bwabitangaje.
Ibihaza ni imboga zikomoka muri Amerika zikaba zarahingwaga n’abasangwabutaka. Ukurikije amoko yabyo, usanga hari iby’igihe cy’imbeho n’igihe cy’iki. Kubera uburyohe bwabyo kandi, ushobora kubirya umwaka ugashira!
Src : www.passeportsante.net