Hari igihe usanga umwana w’umukobwa afite ibimenyetso by’ubwangavu akiri muto. Yenda ubona ari ibintu bisanzwe, nyamara hari zimwe mu mpamvu yabyo ndetse n’ingaruka bigira ku buzima.
Mu gihe cy’ubwangavu, hari imwe mu misemburo umubiri utangira kurema ku bwinshi. Agace k’ubwonko kitwa “hypothalamus” gatanga imisemburo myinshi ya GNRH, ikora kuri “hypophyse” (mu gice cyo hepfo y’ubwonko), bigatuma umusemburo wa LH na FSH wiyongera.
Iyi misemburo na yo inyura mu maraso ikagira ingaruka ku ntanga ngore, bigatuma ikura kandi ikabyara imisemburo ya “estrogene”, ari na yo itera amabere gukura, mbese ikongera umuvuduko mu gukura kandi igatera impinduka mu miterere y’umubiri (urugero nk’ ikibuno kiba kinini). Iyi misemburo nanone ikora ku bwonko kandi ishobora kugira ingaruka ku myitwarire y’umwana.
Igihe cy’ubwana kirangira haje imihango ya mbere. Bivuze ngo umukobwa wagimbutse imburagihe, ubwinshi bw’iyi misemburo iba yarakozwe igihe kitaragera bigira ingaruka mbi ku mibereho no ku buzima bwe nk’uko muganga w’abana akaba n’impuguke mu bijyanye n’imisemburo; Sonir Antonini abisobanura:
“Uyu mwana ahita akura byihuse ariko bigahita bidindiza imikurire ye isanzwe kubera ko imihango ya mbere ari yo igaragaza ko umukobwa avuye mu bwana ageze mu bwangavu. Ibi rero bidindiza imikurire ye cyane. Ubundi umwana w’umukobwa yagombye gutangira icyiciro cy’ubwangavu byibura kumyaka 11 na 12. Iyo agiye mu mihango hakiri kare nko ku myaka 8, imikurire ye isanzwe irahagarara wamureba ugasanga yaragwingiye”.
Mara Mendes; ni umuganga w’indwara z’abagore wo mu gihugu cya Brésil. We yemeza ko kugira impinduka ku mubiri umwana w’umukobwa atarageza igihe cy’ubwangavu cya ngombwa, byongera ibyago byo kwishora mu busambanyi hakiri kare ku bana b’abakobwa. Yagize ati:
“Ntitwakwirengagiza n’ibyago byo gutwita hakiri kare, kubera kujya mu mihango hakiri kare kandi akanasambanywa. Kuri iyi myaka ye, gutwita bishobora no gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga”.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera kugimbuka imburagihe
Umubyibuho ukabije ku mwana w’umukobwa ushobora kuba impamvu yo kuba umwangavu imburagihe. Nk’uko Muganga Antonini akomeza abivuga, ngo usanga abana b’abakobwa bibasiwe n’umubyibuho ukabije bajya mu mihango ku myaka 9 cyangwa 10 kandi bakagombye kuyijyamo ku myaka 11 cyangwa 12. Aragira ati: “umubyibuho ukabije utuma habaho ikorwa ry’umusemburo witwa “leptine” ubaho mu gihe cy’ubwangavu. Ubwinshi bw’ibinure mu mubiri bifitanye isano rya bugufi nubwangavu”.
Aba baganga kandi bagira inama ababyeyi ko mu gihe babonye abana babo bagize umubyibuho ukabije, bajya bihutira kujya kwa muganga.