Style de vie

Inkomoko yo kwambara ipantalo ku bagore

Mukamusoni Fulgencie, May 13, 2023

Hari aho umugore cyangwa umukobwa yagera yambaye ipantalo cyangwa ikabutura, bakamutera amabuye bavuga ko ari indaya. Nyamara ntabwo ari cyo gisobanuro kuko burya ikintu cyose kiba gifite aho cyakomotse.

Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi, abagabo benshi bajyanywe mu gisirikare. Byabaye ngombwa rero ko abagore bajya kubasimbura aho bakoraga mu nganda, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu mirima. Ibi byabasabaga kuba bambaye umwambaro utababangamira mu kazi gakomeye nk’ako ngako bari binjiyemo.

Imyenda isanzwe tuzi y’abagore nuko yahise isimbuzwa amapantalo n’amakabutura mu mwaka wa 1916. Kuva icyo gihe nibwo bamwe mu bagore n’abakobwa bafashe akamenyero ko kwambara ipantalo n’ikabutura kugeza n’ubu.

Hambere ntabwo ahenshi ipantalo yari imenyerewe ku bagore

Src: https://information.tv5monde.com

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page