Sante

Menya ingaruka zo guhangayika

Mukamusoni Fulgencie, November 8, 2023

Guhangayika (stress) cyane iyo bibaye ibintu bihoraho ku buryo umuntu atajya agira agahenge bigira ingaruka zikomeye ku buzima.

Guhangayika by’igihe kirekire bigira ingaruka mbi ku mikorere yose y’umubiri n’ubwonko budasigaye. Rero, urwungano rw’imyakura (nervous system) rukora neza mu gihe habayeho imihangayiko y’akanya gato. Nyamara igihe umuntu ahorana imihangayiko idashira bituma ubwonko budakora akazi kabwo neza. Kumenya ingaruka guhangayika bigira ku bwonko ni intambwe ya mbere mu koroshya ibibazo byagira ku buzima.

Iyo umuntu ahangayitse bituma mu mubiri hazamo umusemburo wa “cortisol”. Iyo guhangayika bibaye akarande, umusemburo wa “cortisol” uba mwinshi mu mubiri noneho ukangiza akugara (membrane) twavuga ko ari nka “barrière”, kaba kari hagati y’ubwonko n’imitsi ijyana amaraso ku bwonko ariko kakabuza amaraso n’ibindi bintu kuba byakwinjira mu bwonko. Igihe kamaze kwangirika rero, ubwonko burinjirirwa hakabaho icyo bita “neuro-inflammation”.

Muri make, ingaruka mbi ziba ku mikorere isanzwe y’ubwonko ni “neuro-inflammation” iterwa no guhangayika.

zimwe mu ngaruka “neuro-inflammation” na yo itera harimo:

Guhangayika bitera « dépression »

– Ukugabanuka kw’ubushobozi bw’ubwonko mu bijyanye no kwibuka, kwiga no kumenya       icyerekezo. Ibi iyo bibayeho umuntu agira indwara y’agahinda gakabije (dépression).

–  Kutabasha gufata icyemezo no gukemura ibibazo runaka.

Uko warinda ubwonko guhangayika

– Gushyira imirimo kuri gahunda kandi ukamenya gukoresha igihe cyawe neza

– Gukora uko ushoboye ugasinzira bihagije

– Kwegera inzobere mu buvuzi zikakugira inama.

Src: femina.fr

 

Articles similaires

Un commentaire

  1. Murakoze kuri ubu busobanuro muduhaye. Uru rubuga rwaziye igihe rwose mujye mukomeza muduhugure kuko kuva natangira gusoma inkuru zanyu maze gutera intambwe ikomeye. Murakoze cyane

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page