Usanga abenshi mu Bakirisitu bakunze kuvuga ko basenga mu rukerera; saa cyenda, ukaba wakwibaza impamvu yabyo mu gihe no ku manywa gusenga biba bishoboka.
Hagendewe ku ngero zigaragara muri Bibiliya , hari impamvu nyinshi ndetse n’ibyiza bitandukanye bitera abantu gusenga saa cyenda zo mu rukerera nk’uko tubisanga ku rubuga « Heathlinecare.com ».
- Ni uburyo bwo kwiherera kandi mu mutuzo
Kuri iriya saha, haba hari umutuzo, hacecetse ku buryo nta kintu na kimwe gishobora kurangaza umuntu urimo gusenga. Ibi kandi na Yezu/Yesu yarabikoraga nk’uko tubisanga muri Bibiliya (Mariko 1:35).
Haravuga ngo: “Bukeye bwaho Yezu/Yesu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga.” Kubera gusenga utuje cyane, iki ni igihe ushobora guhuriramo n’Imana.
- Gahunda y’Imana
Bibiliya igaragaza ko isaha ya saa cyenda ari bwo Imana yarangirijeho umugambi wayo wo gutanga Umwana wayo Yezu/Yesu Kirisitu kugira ngo apfire abatuye isi. Ibi byanditswe mu Gitabo cya Matayo 27, 45-46 ndetse no ku murongo waho wa 50.
Hagira hati: “Kuva ku isaha ya 6 kugeza ku isaha ya saa cyenda hacura umwijima ku isi yose. Ahagana ku isaha ya saa cyenda, Yezu/Yesu avuga mu ijwi riranguruye ati: “Eli, Eli, Iama sabaktani?” Bivuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?” Yezu yongera kurangurura ijwi cyane, araca.
- Guhishurirwa no kwivugurura
Abakirisitu bemeza ko amasengesho yo mu rukerera atuma bahishurirwa kandi bakanivugurura. Ni igihe cyo gushaka no gusobanukirwa inzira z’Imana.
Bibiliya kandi ikomeza igaragaza impamvu yo gusenga kuri iriya saha ya saa cyenda zo mu rukerera, aho muri Zaburi 119:147-148 hagira hati: “Mbere y’umuseke mba ngutabaza, nizeye icyo uri buvuge. Mba nkanuye mbere y’uko bucya, kugira ngo nzirikane amasezerano yawe.”
Kubera ko mu rukerera haba hari umutuzo uhagije, bishobora gufasha umuntu urimo gusenga kuba yabasha kumva ijwi ry’Imana neza.