Sante

Ngiri ibanga ryo gusoma mbere yo gusinzira

Mukamusoni Fulgencie, April 4, 2023

Gusoma igitabo mbere yo kuryama ni byiza ku buzima kuko bituma umuntu abasha gusinzira neza. Mu gihe bamwe bakunze kureba televisiyo cyangwa se kujya muri telefoni zabo mbere yo kuryama, byaba byiza ufashe igitabo kirimo inkuru ishimishije yangwa se inkuru nziza y’urukundo, ugasoma  maze ukabona kuryama.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko  gusoma igitabo mbere yo kuryama biruhura mu mutwe, bikagabanya umunaniro ndetse n’imihangayiko yose umuntu aba yagize uwo munsi. Ubu bushakashati bwakozwe na St-Onge, M. A. (2003) bukaba  bwaremeje ko gusoma igitabo mbere yo kuryama bigabanyiriza umuntu imihangayiko ho 68%.

Yagize ati: “ gusoma mbere yo kuryama byafasha ubwonko gukusanya amakuru amwe n’amwe, bityo bigafasha umuntu kugira ubumenyi bwo guhanga no kwibanda cyane ku mishinga”.

Kugira ngo  urusheho kumva ibyiza byo gusoma mbere yo kuryama, wasubiza amaso inyuma ukibuka igihe wari ukiri umwana. Iyo wageraga ku buriri, wakundaga kumva bakubwira amateka cyangwa se ukajya urambura igitabo ukirebera amashusho. Nyuma y’iminota icumi gusa wabaga wamaze gusinzira ntumenye igihe igitabo cyatakariye hasi. Uyu muco ntugomba gucika mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Src: https://frtempur.com

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page