Serie

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 10)

By Mukamusoni Fulgencie, August 25, 2023

MPANO yari amubonye yamushakaga rwose, nuko ahita amusaba ko bakwinjira mu modoka akaba ari ho baganirira. Undi na we ntiyazuyaje, yarabimwemereye nuko MPANO amufungurira umuryango w’imodoka arinjira, akingaho maze na we anyura ku rundi ruhande arinjira batangira kuganira.

  • NYAMWIZA!
  • Karame!
  • Yooo! Nkunda akajwi kawe wee! Mbese uracyagira isoni nka kera?
  • Mbese uracyagira isoni nka kera? Humura! Ntukantinye. Ubuse ntitumaze kumenyerana?
  • Ntabwo ngutinya kundi, ahubwo ndakubaha cyane. Ntabwo nari menyereye ko umbwira amagambo nk’ariya.
  • Oooh! Humura. Ariko mbikubwiye kuko umaze gukura, buriya nta kintu nari kukubwira muri iriya myaka yahise, kubera ko wari ukiri umwana. Sinashakaga kukubwira ibituma utekereza cyane kandi ukiri mu myaka y’ubwana n’amasomo akiri menshi. Ubu ngubu rero umaze gukura niyo mpamvu ubona nisanzuye, nkaba nkuganiriza nyine nk’umuntu mukuru ntacyo nishisha? Sibyo se?
  • Ariko ni ukuri utandukanye n’abandi bagabo cyangwa abasore?
  • Nibyo? Gute se sha?
  • Uriyubaha kandi ukubaha n’abandi.
  • Hahaha! Urakoze kumbwira amagambo meza nk’ayo. None se NYAMWIZA! Ibyo Urabinyemereye nkomeze nkubwire ikindi ku mutima, ntabwo nkubangamiye?
  • Bimbwire ntakibazo.
  • Oke! Urakoze cyane. None se disi amasomo ageze he? Ubu ngubu bimeze gute?
  • Amasomo ubu ageze ku musozo urebye.
  • None ko utari ku ishuri?
  • Ubu ngubu turi mu biruhuko, nibirangira tuzajya gutangira igihembwe cya gatatu, dukore ikizamini cya Leta, ubundi nsezere ku ishuri!
  • Mbese ubu uritegura gupiganirwa impamyabumenyi?
  • Cyane rwose hahahah!
  • Mbega byiza weee! NizeYe ko ku ishuri ntakibazo ufite? Amafaranga y’ishuri narayaboherereje mu kwezi gushize.
  • Nibyo ? Ariko ko wabahaye ay’igihembwe kimwe ? Icya gatatu.  Ibindi byobi narabyishyuye.
  • Ntabwo ku ishuri babikubwiye se?
  • Oya.
  • None wishyuye ute?
  • Igihembwe cya mbere baranyirukanye, nuko ndi mu nzira ntashye ariko nkiri harya hafi y’ikigo cyacu, nuko imodoka inturuka inyuma irangonga.
  • Rekera aho. Ntacyo wabaye NYAMWI?
  • Nagize amahirwe yankubiseho gahoro nitura hasi ndakoboka gusa.
  • Yooo! Ihangane shenge. Wagiye kwa muganga se barakurebera?
  • Uwangonze yahise anjyanayo ako kanya, bamfatira ibizamini, banshisha no mu cyuma nuko barambwira ngo ntacyo nabaye.
  • Uwo mushenzi se yari akugonze areba iki? Kwari ukugira ngo akunde ambabaze?
  • Hahaha! Yari akuzi se?
  • Uraseka wowe sha!
  • Reka nisekere. Yansabye imbabazi, ngo ntabwo yabishakaga. Ngo n’undi wari umugendeye nabi nuko atuma asatira aho nari ndi.
  • Ubuse uramuzi?
  • Yego. Ubwo nyine yambajije aho nari ngiye, nka kwakundi nawe wabimbajije umunsi duhura bwa mbere.
  • Enh! Nuko?
  • Namubwiye ko nari ntashye gushaka amafaranga y’ishuri. Yahise ansubiza ku ishuri, abwira Umuyobozi ko amafaranga bari banyirukaniye azayatanga bukeye bwaho. Barandetse nsubira mu ishuri.
  • Yarayatanze se koko?
  • Yatanze ay’igihembwe cya mbere.
  • Uzagende ku ishuri ubabwire bayaguhe kuko nanjye narongeye ndayatanga, nishyuye umwaka wose. Nibamara kuyaguha, uzahite uyasubiza nyirayo. Turumvikana?
  • Yego ndabyumva.
  • Ubuse muracyahura?
  • Ahubwo uwakubwira ukuntu amereye nabi ngo arashaka ko dukundana?
  • Eheeeeh! Uramenye uramenye! Ntabwo nshaka kuzigera nkubonana na we n’umunsi umwe!
  • Humura nanjye birambangamira cyane. Uzi yuko abana twigana bamuzi, bambwiye ko ngo anafite umugore n’abana?
  • Iyo ni inkozi y’ibibi gusa. Arashaka kukwangiza nta kindi. Nizere ko wanyumvise.
  • Nakumvise rwose.
  • Urakoze cyane.
  • None se, ko utambwiye uko byakugendekeye kugira ngo ujye kwivuza mu Buhinde?
  • Aaah! Ndabikubwira humura. Ndabanza nkwibwirire icy’ingenzi.
  • Ubuse ibyo wambwiye byose si ingenzi ? Ngaho mbwira ndakumva.
  • Hindukira urebe hano. Ndagukunda. Ko wikanze se?

NYAMWIZA yamaze kubwirwa iryo jambo, abura uko yifata, isoni n’ubwoba biramwica, ariko kuri we byari ibyishimo bikomeye kuko ijambo nk’iryo rivuzwe na MPANO ryagombaga kumugera ku mutima. Yari aritegereje igihe nubwo atabigaragazaga. Bombi barakundanaga nubwo buri wese yari yarabibitse mu mutima we. MPANO amaze kumubwira ko amukunda, yahise anamwambika impeta ku rutoki. Yamubwiye ko adakwiye gutangazwa n’uko amwambitse impeta hakiri kare, akiri n’umunyeshuri, kubera ko urukundo amukunda rutuma atekereza ko hashobora kugira undi ubimubwira mbere ye akaba yamumutwara.

Yahise amwambika impeta

NYAMWIZA yamwemereye ko bakundana nuko barahoberana, barangije bakomeza gufatana ibiganza ntawe uvugisha undi. MPANO yageze aho amurekura ikiganza, noneho atangira kumubwira uburyo yatangiye kumukunda, ko byakomeye cyane umunsi aheruka kumusanga ku ishuri. Yahise ahera aho ngaho atangira no kumubwira ukuntu yatashye amutekereza cyane bigatuma akora impanuka, ari nabyo byatumye amara igihe yivuriza mu Buhinde.

Uko NYAMWIZA yakurikiye ikiganiro cy’umukunzi we amubwira uko byamugendekeye, yarariraga nuko MPANO na we akajya amwiyegamiza akamuhanagura amarira yashokaga ku misaya ye myiza yatembaga itoto.

Hashize umwanya baganira, NYAMWIZA yibutse ko bari bamutumye ku isoko, ahita asaba MPANO ko yamureka akagenda, kugira ngo ataza kugirana ikibazo na nyinawe wari wamutumye kandi amwizeye. MPANO yahise amwumva atazuyaje, aramujyana amugeza ku isoko, amufasha no guhaha nuko aramucyura amugeza hafi y’iwabo kubera ko ari we wari wamutindije. Yamuhaye nomero ye ya telefoni kugira ngo nagira ikibazo azashake uburyo yamuhamagara, nuko ahita  amusezeraho yishimye cyane, anamusezeranya ko umunsi wo gutangira ishuri noneho azaza kumwitwarira akamugeza ku ishuri.

NYAMWIZA yasohotse mu modoka agenda yihuta, nuko MPANO ahagarara aho ngaho yitegereza uko atambuka dore ko yabikundaga kubi. Yamaze kurenga nuko undi na we akata imodoka aragenda. Ingendo ya NYAMWIZA yahogoje MPANO, noneho byakubitiraho ko agira n’imico myiza bikaba akarusho. Mbega umugoroba wabaye mwiza kuri aba bombi!?

Articles similaires

Un commentaire

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page