Iminsi iba myinshi ariko uyu nguyu wo wari uw’uruhurirane rw’ibibazo n’ibigeragezo. Agatsinga abahemu bazira abimereye neza. Nka buriya koko MULINDA we yari aje ate?
Bitewe n’uburyo NYAMWIZA yari yababaye cyane, isura ye nziza wabonaga yahindanye ku buryo byagaragariraga buri wese. Yamaze kugera ku icumbi aho yabaga, bagenzi be bamuhata ibibazo, mbese ubona ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’inshuti yabo bakundaga cyane. Bamwe bamubazaga niba yongeye kugira ibibazo by’amafaranga y’ishuri, ariko akabahakanira rwose ko ibyo yabikemuye. Byababereye amayobera kuko yamaze gusasa igitanda ke agahita ajya mu buriri akiryamira.
MURUTA yari umukowa uzi ubwenge, ukunda kuba hafi bagenzi mu gihe bagize ikibazo kandi mu bigaragara yari inkumi rwose. Yaragiye yegera NYAMWIZA, amubaza neza icyo yabaye. NYAMWIZA yabanje kwanga kugira icyo amutangariza, nuko MURUTA amwibutsa ko ubwo atangiye kwifata gutyo, nta kabuza azatsindwa kandi nyamara bari bageze aho rukomeye.
NYAMWIZA acyumva iryo jambo yahise abaduka mu buriri yakanuye amaso, nuko MURUTA amufata ku rutugu, aramwinginga, aramuhumuriza noneho NYAMWIZA arakunda amubwira ibye byose uko byagenze. MURUTA yaramusetse cyane, amubwira ko ibyo yakoze ari iby’ubwana ndetse amutegeka kwandikira MPANO ibaruwa akamusaba imbabazi.
Mu bushishozi bwe, NYAMWIZA yarabyanze, amubwira ko niba koko MPANO amukunda, ari we ugomba gufata iya mbere akamwereka ko nta kibazo akimufiteho kuko byose ari we wari wabiteye. Bamaze kuganira kuri iyo ngingo, MURUTA asaba NYAMWIZA kwitunganya bakajya gufata amafunguro yo ku manywa kuko batari banariye. NYAMWIZA yaramwumviye aritegura kandi ahita yiyumanganya yikuramo umubabaro, nuko bajya gufata amafunguro.
Ku rundi ruhande, MPANO yagiye yihebye cyane atekereza ko NYAMWIZA yaba yamwanze. Nk’umuntu mukuru kandi uzi kwihagararaho, yaragiye ariyumanganya, icyumweru cyose kirashira nta makuru ya NYAMWIZA. Yajyaga mu kazi, ariko abamubona baziranye na we bakabona ko byanze bikunze afite ikibazo kuko yabaga atishimye na gato.
Nubwo NYAMWIZA na we yihagazeho, yakubitaga agatima ku kuba MPANO yamwanga akumva ijuru riramugwiriye. Yumvaga kuba yatandukana na MPANO ari inzozi, ko bidashobora kubaho. Muri make yatangiye kwishinja ko ashobora kuba yarabaye umupfu igihe yihaga kwivumbura ku musore nka MPANO wamukunze urutagereranywa.
MPANO yakomeje kumva nta mahoro afite, kwihangana biramunanira, nuko umunsi umwe ahamagara ku ishuri, abasaba ko yavugana na NYAMWIZA. Kubera ko NYAMWIZA yari umuyobozi uhagarariye abandi banyeshuri ntacyo bamwimaga. Baramuhamagaye ari mu masaha bari bavuye ku meza saa sita, bamubwira ko ngo MPANO amushaka. Igitima cyahise kidiha, nuko aragenda ajya kwitaba MPANO afite ubwoba bw’ibyo ari bumubwire. N’ubwuzu bwinshi MPANO yaramusuhuje:
- Umeze ute Mukunzi wanjye? Uracyandakariye se?
- Meze neza. Uraho ahubwo?
- Yooo! Ndanezerewe cyane. Nongeye kumva umukunzi wanjye amvugisha mu ijwi ryuje urukundo, none umutima wanjye uratuje!
N’ibyishimo byinshi, NYAMWIZA yahise akubita agatwenge gatuje, ibintu byanejeje MPANO cyane, agahita amubwira ko ubwo umutima we wongeye gutuza, ashatse yakwisubirira mu ishuri bakazasubira undi munsi.
NYAMWIZA yongeye kwishima, isura ye ntiyongera kwijima mbese yongera gususuruka nk’uko byahoze. Buri wese wamubonye ako kanya yabonaga ko hari impinduka ibaye mu buzima bwe.
Igihembwe cya gatatu ari nacyo cyasozaga umwaka wa gatandatatu w’amashuri yisumbuye cyarihuse cyane. Abanyeshuri bo kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatanu barangije ibizamini, bahabwa indangamanota zabo, nuko barabasezerera barataha. Abo mu mwaka wa gatandatu bo bagumye ku ishuri kubera ko bari barimo kwitegura gukora ibizamini bya Leta mu minsi mike, ari nabyo byari kuzabahesha impamyabumenyi.
Muri iyo minsi, MPANO yiteguye kujya gusura umukunzi we amutunguye, kugira ngo amutere imbaraga zo kuzakora ibizamini bya Leta neza. Yaragiye amugurira ibintu bitandukanye, akurikije ibyo yari yaramubwiye akunda. Nk’uko MPANO yari asanzwe abigenza, kubera ko yari azi ko NYAMWIZA ari umukene kandi akaba yari inyangamugayo, atarashoboraga kugira undi abwira ibibazo bye, yaribwirije amugurira amavuta meza, inkweto nziza, isaha nziza, umukufi, umubavu uhumura neza ndetse n’imyenda myiza yari kuzataha yambaye umunsi azaba yashoje ibizamini. Nta kibazo yari afite cyo kugira ibyo amushyira ku ishuri kubera ko yari amaze kuba mukuru, kandi yari yaranamaze kumubwira umushinga amufiteho na we akabimwemerera. Ibyo kurya yabifunze ukwabyo, hanyuma amavuta, umubavu hamwe n’ikarita yari yanditseho amagambo meza amwifuriza gutsinda nabyo abifunga ukwabyo. Ibindi bisigaye, yari kuzabimushyira ku munsi azaba agiye kumuvana ku ishuri yashoje ibizamini.
Mu gihe MPANO yari arimo gufunga neza izo mpano, yari arimo kuririmba akaririmbo keza k’urukundo yakundaga cyane kitwa “Gikundiro”. Ariko uwo munsi yari yishimiye cyane kongera kubona uwo umutima we watekerezaga ubudatuza.
NYAMWIZA uko akura ni nako yari amaze kuba mwiza cyane dore ko na MPANO yari amwitayeho. Yamuhaga amavuta meza rwose, byakubitiraho n’uko yari asanganywe ubwiza bw’umwimerere bikaba akarusho. Imico myiza yagiraga, yo yatumana noneho umuntu wese amukunda. Kuba yari yaranahawe inshingano zo kuyobora abanyeshuri byatumaga arushaho kwitwara nk’umuntu mukuru kandi akiyubaha.
MPANO si we warose umunsi ugera ngo ajye kureba Gikundiro we! Yari asigaye agerayo bakamwakira neza nta yandi mananiza kubera ko bari baramenye ko ari fiyansi wa NYAMWIZA.
Buri buke ajya i Save, iryo joro MPANO yaraye arotaguzwa bidasanzwe. Si we wabonye bucya rwose. Hari mu rukerera, arabyuka, ajya koga nuko araza arisiga, yambara imyenda myiza dore ko na we yaberwaga kubi. Yari umusore mwiza cyane w’imibiri yombi, uringaniye ariko ubona ko afite imbaraga rwose. Yagiraga agasatsi gakeya cyane ku mutwe we, akagasigamo utuntu dutuma ubona gahora kameze neza cyane. Yiteraga umubavu kandi ku buryo n’iyo imodoka ye yakunyuragaho wumvaga impumuro nziza cyane isigara aho inyuze.
Muri icyo gitondo rero MPANO yamaze kwikoraho rwose nk’umuntu ugiye kureba fiyansi, nuko telefoni iba irahamagaye. Uwo se kandi ni nde wari ugiye kumukerereza? Yafashe telefoni nuko abona ari nimero atazi, ariko yibuka neza asanga ari ya yindi NYAMWIZA yigeze kumuhamagaza ubwo yari iwabo mu biruhuko.
Yarabanje agira ubwoba, yibaza niba hari ikintu kibi cyabaye kuri NYAMWIZA bikaba bitumye abantu b’urw’iwabo bamuhamagaye. Yarayifashe ariko umutima urimo kudiha, arayitaba kugira ngo yumve umuhamagaye uwo ari we. Nta wundi yari mubyara wa NYAMWIZA.
- Allo!
- Muraho neza?
- Muraho namwe? Ko ntabamenye muri ba nde?
- Hahahaha! Njyewe ndakuzi ariko.
- Nibyo? Ngaho nyibwira nanjye nkumenye nta kibazo.
- Yewe, njyewe ndi mubyara wa NYAMWIZA.
- Eeeh! Ni amahoro se?
- Yewe, ni amahoro, ariko nagira ngo rwose nkuburire.
- Ngo? Habaye iki? Mbwira.
- Rwose nagira ngo nkubwire ko ugomba kurya uri menge, kubera ko uriya mukobwa atari umuntu mwiza.
- Ibyo se kandi byo bije bite?
- Nyamara ushatse wantega amatwi?
- Mbwira ndakumva.
- Rwose buriya ubona NYAMWIZA ni indaya mbi, agira abagabo baza kumutwara mu ma modoka. Ibiruhuko byose aba yaragiye ntabwo tujya tumenya iyo aba ari.
- Ibyo uvuga ni ukuri?
- Ni ukuri kwambaye ubusa nawe uzabyigenzurire.
- None se icyambwira ko uzi NYAMWIZA ni iki ?
- None se si njyewe wamuhaga telefoni ngo ahamagare abo bagabo be ?
- Ok! Nuko urakoze.
MPANO yahise amukupa, akubita telefoni ku meza ariko ku bw’amahirwe ntacyo yabaye. Yararakaye, arababara, atangira gukubita agatima kuri MULINDA yibaza ko wenda NYAMWIZA yaba yaramujijishaga ubwo bahuraga na MULINDA umunsi wo gutangira ishuri. Undi mutima ariko wamubwiraga ko bamubeshyera. Mbega ngo ibyishimo bye birahinduka umwijima!?
Courage biraryoshye!