MPANO yatangiye kwibaza niba ajya kureba NYAMWIZA, cyangwa niba abyihorera. Yari kuryama se agasinzira? Mbega ibibazo!? Yibajije ibintu birimo kumubaho muri iyo minsi biramuyobera.
Yahise afata umwanzuro wo gukomeza gahunda akajya kureba NYAMWIZA, bityo akanamubaza ibyo yumvise ibyo aribyo. Ariko se yakongera gukoma rutenderi ra? Ubwo baherukanaga barashwanye kubera urwikekwe. None hari haje n’ibindi.
MPAMO yaheze mu gihirahiro rwose yibaza ukuntu ari bwongere guhagarara imbere ya NYAMWIZA akamushinja abagabo, akumva ntabwo ari bubishobore. Umutima we warashengutse, yibaza niba NYAMWIZA ari we umubeshya cyangwa niba ari abantu bamubeshyera biramuyobera.
Yamaze umwanya utari muto yibaza ibyo byose, arebye ku isaha abona saa tatu zirageze, nuko ashidukira hejuru yiyamirira.
- Cyore! Saa tatu? Ndagiye rwose. Wenda baranamubeshyera ntawamenya. Ngiye kumusura, ndamukunda igishaka kizabe.
Yahise abatura za mpano yari yamugeneye, asohoka mu cyumba arafunga vubavuba, arasohoka no hanze afunga umuryango w’inzu nuko ajyana impano za NYAMWIZA azishyira mu modoka, arayatsa aragenda ariko umutima we wuzuye intimba.
Yarasengaga ngo Imana imufashe asange ibyo yabwiwe ari amazimwe, kubera ko kwikuramo umwari utagira uko asa bitari kuzamworohera.
Yerekeje mu Majyepfo amanjiriwe, ariko akagerageza kwishyiramo akanyabugabo ariko agenda yibaza:
- Mbese mama, ubu ningera imbere ya NYAMWIZA ndifata gute? Ndamusekera nk’uko bisanzwe, ndamurakarira se? Nimurakarira se kandi arengana koko? None byatuma anyanga kubera kumwereka ko ntamwizeye? Yampemukira umunyagwa w’umukobwa ubyutse ambwira amahomvu! Cyangwa arashaka kwica ubukwe bwa mwene wabo? Nyamara nta butaha butagezwe intorezo! Ibyo aribyo byose, ningera imbere ye ndihangana muhobere, ariko uko biri kose ari bubone ko ntameze neza. Kubera ko nabonye azi kureba kure, arahita ambaza icyo nabaye, hanyuma mbonereho mubwire akaga nahuye nako.
Uko yivugisha ayo magambo yagendaga agarura agatima, ariko bikamwanga mu nda, akiheba akanarakara. Yageraga ahantu, akibuka icyo yavuganye na NYAMWIZA bahageze ubwo yajyaga kumutangiza igihembwe cya nyuma, akumva yongeye kuryoherwa n’ibihe byiza bari baragiranye.
Iyo yageraga aho yamubwiriye ijambo ryiza yazirikanye mu mutima we, yashyiraga imodoka ku ruhande, akavamo, agasohoka nuko akitegereza ibyo bidukikije bigatuma yongera guhembera ibyishimo. Iyo yamaraga kwitegereza, yarongeraga akinjira mu modoka, akayatsa agakomeza urugendo.
Kera kabaye yageze i Save, yinjiza imodoka mu kigo. Nta n’inyoni yatambaga mu kibuga, kubera ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu bari bibereye hirya no hino mu macumbi yabo, barimo gusubiramo amasomo bari kuzakorera ibizamini bya Leta.
Mu gihe yari arimo kwibaza uwo abaza, hahise haza umunyeshuri umwe, nuko aramurembuza, aza aho ari.
- Wiriwe neza?
- Mwiriwe?
- Amakuru se hano ku ishuri ryanyu ?
- Amakuru ni meza rwose.
- Ni byiza. Nagira ngo nkubaze niba waba uzi umunyeshuri witwa NYAMWIZA Rebeka.
- Aaaah! Uwo ntawe utamuzi.
Uwo munyeshuri akimubwira ko ntawe utazi NYAMWIZA, yahise yikanga amubaza vubavuba kuko yaketse ko ibyo bamuvuga ari ukuri:
- Kuki uvuze ngo ntawe utamuzi?
- Ko mwikanze se?
- Nuko ntasobanukiwe n’icyo ushatse kuvuga?
- Nyine, ni we uhagarariye abanyeshuri bose muri iki kigo. Ubwo se koko urumva hano hari uwamuyoberwa?
- Hahahaha! Mbese ni ibyo? Nari ngize ngo no hanze baramuzi.
- Hanze se bamubwirwa n’iki ko nta hantu ajya uretse mu Misa gusa?
- Nibyo?
- Nibyo rwose.
- Ubu ngubu se uzi aho ari?
- Arimo kwigira inyuma y’aho turara.
- None se wowe kuki utarimo kwiga?
- Njyewe, nari ndimo kugendagenda ngo mbe nduhuka.
- Noneho rero, genda umumbwirire ko mushaka.
- Ndamubwira ko ari nde?
- Umubwire uti umuntu witwa MPANO aragukeneye cyane.
- Yeee! Reka mubwire.
Uwo mukobwa yahise agenda yihuta ajya kubwira NYAMWIZA inkuru nziza, dore ko iyo umwe muri bo yasurwaga ngo babaga bongeye bariye. Niko bavugaga!
NYAMWIZA acyumva ko MPANO aje kumusura, yahise agwa mu kantu, abura icyo afata n’icyo areka, abura uko yifata dore ko yari yiyambariye imyenda ararana, yari ataranakaraba kuko yari yazindukiye mu makayi arimo kwiga.
Yahise akora uko ashoboye, arihuta ajya mu bwogero, akaraba vuba na bwangu, aragenda aho bararaga arisiga, yambara agakanzu keza yari afite kasaga n’icyatsi kibisi kandi gataratse, gaciye amaboko, nuko atangira gusokoza agasatsi ke kari gakeya birumvikana ntabwo byamugoye nk’uko tumenyereye ko abakobwa batinzwa no gusokoza imisatsi iyo ari myinshi.
Yamaze kwitunganya neza, afata indorerwamo nuko arireba ahantu hose, akajya abaza bagenzi be niba hari aho atitunganyije, na bo bakamurebera dore ko bari baramaze kumenya ko MPANO ari fiyansi we.
Yamaze kubona ko byose bimeze neza, nuko yambara udukweto tw’umukara atajyaga akunda kwambara, yambara na ya mpeta MPANO yari yaramwambitse, hanyuma arasohoka ajya kureba umukunzi we.
MPANO we aho yari amutegereje, yari amaze kurambirwa kubera ko yari yategereje umwanya. Byageze aho yisubirira mu modoka yicaramo. Gutinda kuza kwa NYAMWIZA byamuteye kwibaza niba koko amubeshya urukundo nk’uko mubyara we yari yabyutse abimubwira. Ariko se ko umwana bigana yamaze kumutangira ubuhamya ko nta handi hantu ajya uretse mu Misa? Yewe, amaherezo ukuri kugeraho kukigaragaza.
Mu gihe MPANO yari arimo kwibaza byinshi kuri NYAMWIZA, yagiye kubona abona arahingutse yihuta, yambaye neza noneho atambaye umwambaro w’ishuri nk’uko aribyo yari amenyereye.