NYAMWIZA yari aberewe, asa neza, maze MPANO ahita yibagirwa ibyari byamuzahaje umutima byose, nuko ahita asohoka mu modoka yihuta aramusanganira. NYAMWIZA na we akimukubita amaso, yahise amwenyura. Ingendo ye n’inseko ye nziza ndetse n’ikimero byari byarahogoje MPANO.
Yaragiye ahita amuhobera, baragumana biratinda ariko amubwira utugambo turyoheye amatwi n’umutima. Niyo yayo bari bihariye imbuga bonyine, nta wundi muntu waharangwaga. Ubundi NYAMWIZA yabaga afite isoni zo guhoberana byimbitse, kubera ko habaga hari abanyeshuri bamureba.
Bageze aho bombi bararekurana, ariko MPANO akomeza kwitegereza NYAMWIZA dore ko iyo babaga bari kumwe atamukuragaho ijisho. Uwo munsi ariko noneho yasaga na bike! Yamufashe ukuboko barazamuka bagenda gahorogahoro, ari nako MPANO agenda amwitegereza hose, mbese ubona ko yamubonyeho ikintu kidasanzwe. Bageze iruhande rw’imodoka barahagarara, baregama nuko batangira kuganira.
- Ariko ko unyitegereza cyane ni amahoro?
- Yewe, nanjye ntabwo mbizi.
- Ngo? Ko numva unkanze Sheri?
- Yewe, nanjye sinzi ibyo ari byo. Ariko uyu munsi noneho umeze neza, mbese byandenze.
- Hahaha! Ibiki se? Mbwira mukunzi.
- NYAMWIZA, urankunda?
- Kubera iki umbajije icyo kibazo koko?
- Unh! (yitsa umutima)
- Mbwira rwose ndabona utanameze neza nk’uko bisanzwe. Kugukunda byo, urabizi ko ngukunda kandi narabikwemereye.
- Yewe, akira iyi telefoni.
- Harimo iki?
- Reba izi nomero zabyutse zimpamagara. Mbese waba uzizi?
- Reka ndebe. Yewe, ntabwo nzizi pe! None se wowe urazizi?
- Mbese, urumva, ariko umbabarire umbwize ukuri?
- Rwose urabizi ko ntajya mbeshya.
- Yeee! Mu gitondo rero, mu gihe nari nimejeje neza ngo nze kugusura, nabyiteguye rwose ngo ngutungure, nagiye kumva numva irampamagaye.
- Wasanze ari nde?
- Ngo ni mubyara wawe. Kandi yambwiye ko ngo ukunda gukoresha iyi nimero ye uhamagara abantu iyo uri mu biruhuko.
- Apuuu! Ndabyibutse. Koko niyo nakoresheje umunsi naguhamagaraga igihe nari ndi mu biruhuko. None se mubyara wanjye muraziranye?
- Reka se wumve ibyo ari byo?
- Mbwira rwose mfite amatsiko.
- Ubwo yahise ambwira ko ngo uyikoresha uhamagara abagabo, ngo baza no kukujyana ukamara iminsi iwanyu barakubuze.
NYAMWIZA yabaye acyumva ayo magambo maze amarira azenga mu maso, ararira, ahita ava iruhande rwa MPANO nuko ajya ku rundi ruhande rw’imodoka aho atamureba akomeza kurira, akajya yihanagura amarira akoresheje urutoki kubera ko nta kintu kindi yari afite aho ngaho.
MPANO yamusanze aho yari yamuhungiye afite agatambaro keza yagendanaga mu mufuka w’ipantalo, nuko atangira kumuhanagura, ariko yanga guhora. Yahise amwiyegamiza mu gituza nuko akomeza kumwinginga ngo aceceke hanyuma amubwire. Ni ubwa kabiri MPANO yari amubwiye ibintu bimubabaza.
Yakomeje kujya amuhanagura ariko anamwinginga ngo aceceke, bigeze aho noneho arakunda araceceka, ariko amaso ye yari yatukuye. Nuko amusaba ko bakwinjira mu modoka bakaba ariho baganirira. Kubera ikinyamupfura NYAMWIZA yagiraga, yahise amwemerera, afungura imodoka arinjira.
Yamaze kwinjiramo MPANO ahita akingaho, na we aragenda arinjira nuko afungura ibirahuri by’imodoka kugira ngo baganire ariko banahumeka umwuka mwiza.
- Mbega wowe? Burya bwose urarira ntuhore?
- Ntabwo nkunda kurira ariko iyo bibaye nanjye birangora cyane. Kuki usigaye undiza cyane koko?
- None se, uwo mubyara wawe yatewe n’iki kumbwira ariya magambo? Mbese ubundi ubwo nimero yanjye yayivanye he?
- Erega wikwigora, nakoze ikosa ryo gukoresha telefoni ye umunsi nguhamagara. Buriya yahise abika nimero yawe. Nibutse ko mu gihe twari turimo kuvugana, yabonye nyitinzeho ahita ayinyambura ngo na we akeneye kuyikoresha. Nyamara kandi yarimo kumwinjiriza amafaranga kuko niko kazi ayikoresha. Uyihamagaje aramwishyura. Ntiwibuka ko nagusezeyeho ikubagahu, nkakubwira ko nyirayo ayikeneye?
- Ndabyibutse koko.
- Ntabwo byari byamushimishije kuko yumvaga ibiganiro dufitanye, agahita akeka uwo navugishaga uwo ari we. Rero ntabitinzeho, uwo mubyara wanjye ni umukobwa wa KAMUHANDA. Kandi ngira ngo urabizi ibyanjye na KAMUHANDA.
- Aaaaaaa! Mbese ni uwa KAMUHANDA? Yewe, noneho mbabarira rwose nababajwe n’ubusa.
- Wikwirenganya ntabwo wari guhita umenya ibyo ari byo. Ariko ubwo ndumiwe pe! Byibura bitumye menya uko ateye. Yajyaga anyigiraho mwiza sinkamenye ko ntambuka akampekenyera amenyo.
- Yooo! Ihorere Nyamwiza wanjye! Ntabwo nanjye nabitinzeho, ngira ngo wabibonye ukimbona? Ariko nyine nawe urabyumva nari nabanje kubabara. Urambabariye ariko?
- Yego nta kibazo. Nkunda yuko wiyubaha, mbona utameze nk’abandi basore cyangwa abagabo.
- Nibyo? Hahahaha! Ubwo ndi ikigwari rero?
- Hahaha! Oya di! Uri Rudasumbwa!
Yamaze kumubwira ijambo rimugwa ku mutima, ahita amukurura aramwiyegamiza, nuko aramubwira:
- Sheri!
- Ndagukunda cyane.
- Urakoze cyane. Nanjye nuko.
- Ariko wanyise izina ryiza shahu? Iyo ubivuze numva natumbagira nkajya mu bicu.
- Rudasumbwa wanjye se?
- Umva na none urongeye sha! Ndaryohewe cyane. Ngaho rero pfuka amaso nguhembe.
NYAMWIZA yahise yicara neza, afunga amaso. MPANO rero yavuye mu modoka, nuko afungura inyuma avanamo za mpano zose uko yari yazifunze ukubiri, nuko arazizana, arongera yicara iruhande rwa NYAMWIZA. Yabanje gufungura agakufi yari yamuzaniye, arakamwambika. Arongera afungura isaha na yo arayimwambika. Ubwo rero ibisigaye yahise amubwira ngo nafungure amaso arebe.
Agifungura amaso, yihutiye kureba ku kuboko kwe ya saha yari yamwambitse, ndetse yitegereza na ka gakufi ka zahabu kari mu ijosi. Arebye iruhande rwe, yabonye hateretse impano zifunze neza, nuko abura icyo avuga yitegereza MPANO mu maso maze aramubwira:
- Mbuze imvugo nakoresha ngo ngushimire, gusa icyo nakubwira ni uko izina ari ryo muntu. Uri impano nahawe na Rurema.
Akimara kuvuga ayo magambo, yahise atinyuka noneho akurura MPANO nuko amusoma ku itama, aranamwongorera: “Ndagukunda cyane Rudasumbwa wanjye”!
MPANO yabuze icyo avuga kubera ko bwari ubwa mbere abona NYAMWIZA atinyutse kumukorera ibintu nk’ibyo. Yahise amusaba ko yamujyana bakajya gusangira ibya saa sita, dore ko n’amasaha yari arimo gukura.
NYAMWIZA yamubwiye ko agomba kubanza gusaba uruhushya abayobozi kubera ko gusohoka uko yishakiye atari abyemerewe. Yamusize aho ngaho, aragenda asanga Furere wari ushinzwe imyitwarire muri iryo shuri, aho yari ari mu biro bye, nuko amusaba uruhushya, amubwiza ukuri ko ari fiyanse we ushaka kumujyana hanze y’ikigo. Furere ntiyazuyaje yahise amuha uruhushya kubera ko bamwizeraga.
Akimara kwemererwa kujyana na fiyanse we, yagarutse yihuta, yishimye cyane. Ukuntu rero yatambukaga yihuta, areba hasi imbere ye byatumaga wakomeza ukamureba. MPANO ni we wari ubizi. Yakundaga kureba ukuntu NYAMWIZA atambuka.
Yaraje rero agera aho umukunzi we ari, dore ko yari yavuye mu modoka agahagarara iruhande rwayo kugira ngo yirebere intambuko y’uwamutwaye umutima. Yahise amusekera ataranamugeraho, ahita amenya ko bamwemereye ko bajyana.
Yabaye akibimubwira, undi ahita amusaba ko yakwinjira mu modoka bagahita bagenda kugira ngo bagire igihe bagarukira, kugira ngo NYAMWIZA ataza gutakaza umwanya munini adasubira mu masomo ye. Inzira ntibwira umugenzi, iyaba bari bazi ahantu bari bagiye aho ari ho.
Bamaze kwinjira mu modoka bombi, MPANO ahita ayatsa baragenda. Nk’uko bisanzwe, yahise ashyiramo ka karirimbo akunda cyane kitwa “Gikundiro” karirimbwe n’umuhanzi Nkurunziza Fransisiko. Bagiye ntawe uvugisha undi rwose wagira ngo ntabwo baziranye. Ubanza ahari buri wese yari arimo kwibaza kuri ako karirimbo.
Bagiye muri Hoteli nziza iri hafi y’aho, ikaba ari iya MULINDA ari naho yakundaga kuba ari, umusore ukoramo abakira neza, abereka aho bicara ubundi ababaza icyo bafata. Buri wese yavuze icyo abasha aragihabwa, bajya no kwihereza ibyo kurya byari biteguye neza ari nako baganira ku by’urukundo rwabo.
Mulinda nizere ko atazabavangira🤷
Next irakenewe!