Serie

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 6)

By Mukamusoni Fulgencie, July 28, 2023

Twa dufaranga yari yahembwe rero, yaguzemo ibikoresho azakenera ku ishuri, udusigaye adukemuza utubazo two mu rugo. Gusa yibutse kubika itike izamujyana ku ishuri, n’izamugarura. Byose yabikoze arimo guteganya ko ashobora kuzabona uko ajya ku ishuri nubwo atabonaga inzira bizacamo.

Igihe cyo gutangira amashuri cyegereje, NYAMWIZA nta kuntu yari yimereye, nta n’umuntu yari afite wo kumufasha ngo abone amafaranga y’ishuri. Kugeza ubwo kandi, nta makuru ya MPANO yari azi. Byatumye arushaho kumutekereza cyane no kumukumbura, kuko ibyo yamukoreye n’ubupfura yabikoranye nta wundi muntu yigeze abibonana.

Umunsi wo kujya ku ishuri warageze. Hari ku cyumweru, NYAMWIZA aritegura hakiri kare nuko afata igikapu cye cyari kinini, murumuna we aramuherekeza amugeza aho yagombaga gutegera imodoka. Yahamaze akanya katari gatoya yayibuze, kubera ko iyazaga yose yamunyuragaho yuzuye. Yatangiye guhangayika kubera ko yashakaga byanze bikunze kurara ageze ku ishuri nk’uko amabwiriza y’ishuri yari ameze. Icyo gihe bwari gucya ari ku wa mbere kandi amasomo yari guhita atangira.

Bimaze kurambirana, yabwiye murumuna we ngo yitahire ajye gufasha nyina imirimo. Ikibunda cyatangiye kubudika mbese ubona ko imvura igiye kugwa, NYAMWIZA atangira kwiheba ko ashobora kurara atagiye ku ishuri nubwo bwose yari yishoye nta mafaranga y’ishuri ajyanye kandi nta n’aho ateganya kuzayavana.

Mu gihe yarimo abunza imitima, yagiye kubona abona imodoka yo ku ishuri ryabo iratungutse, arayihagarika dore ko yari yambaye n’umwambaro w’ishuri ryabo. Iyo modoka yari irimo Furere Umuyobozi w’ishuri ryabo, nuko ahita ahagarara aramubwira ngo naze amutware. Akinjiramo yasanze harimo n’undi munyeshuri wiga ku ishuri ryabo ariko ntabwo biganaga. Mbega amahirwe ! Imvura yahise itangira kujojoba, nuko bagenda umuhanda wose ariko imvura igwa ari nyinshi cyane. Burya koko Imana ikiriza mu kwiheba. Umuyobozi wabo yabagejeje ku ishuri ku mugoroba, nuko bahita berekeza ku macumbi yabo na yo yari mu kigo.

Mu mwaka wa gatandatu NYAMWIZA yakomeje kuba umuhanga nubwo yigaga ari ukwihishahisha ngo batamwirukanira amafaranga y’ishuri. Igihembwe cya mbere cyageze hagati, maze ababishinzwe batangira kujya baza mu mashuri gusohora abataratanga amafaranga y’ishuri. NYAMWIZA na we yasohotse muri bo. Yarabegereye arabinginga, ababwira ko uwamurihiraga yarwaye ko ngo azabishyura namara gukira. Ibyo yababwiraga byose ntabwo babyumvise, bamubwiye ko bazabyemezwa n’uko uwamurihiraga ari we MPANO abibibwiriye. Yahise atekereza ukuntu na we atazi niba akinabaho, ibibazo bimubera urusobe. Byabaye ngombwa ko bamwohereje iwabo ngo nagende byibura abe ashatse na makeya, nuko abona ko nta yandi mahitamo afite yitegura gutaha.

NYAMWIZA yafashe utuntu dukeya ashyira mu gakapu gatoya kubera ko yateganyaga ko yenda ashobora kuzabona undi mugiraneza uyamuha akagaruka. Mu gutaha, yagiye atekereza umuntu wamufasha akabona rwose ko ntawe. Yakomeje kurwana n’iyo mihangayiko kugeza ubwo yumva umutwe umumereye nabi.

Mu gihe yari arimo yerekeza aho yagombaga gutegera, imodoka yamunyuzeho nuko iramuhushura yitura hasi. Amahirwe yagize n’uko yamukozeho amahushuka bitari cyane. Gusa yabaye nk’utaye ubwenge. Uwamugonze yahise yihutira ku mujyana ku ivuriro riri hafi aho.

NYAMWIZA yagaruye akenge yibona arimo serumu kwa muganga, abona arwajwe n’umugabo atazi agira ubwoba nuko atangira kubaza :

  • Aha nahageze gute ?
  • Wagonzwe n’imodoka.
  • Ayi we! Ubu mfite ibikomere? Ubundi se wowe uri nde ko ntakuzi ?
  • Humura ntabyo. Njyewe nitwa MULINDA, mbabarira ni njye wakugonze.
  • Wangonze ndihe ? Ubundi se aha turi ni he ?

Mu by’ukuri ntacyo NYAMWIZA yari yabaye, yari yakobotse ku kaguru gusa. Muganga wahageze aje kureba uko ameze yasanze arimo kubwira MULINDA ko agomba kumuvanamo iyo serumu akitahira. Muganga yahise amwegera aramuganiriza.

  • Umerewe ute ?
  • Ndumva nta kibazo mfite keretse umutwe urimo kumbabaza.
  • Eeeh ! Wari usanzwe uwurwara ?
  • N’ubundi naherutse nari ngiye kwa muganga kwivuza kuko numvaga umutwe undya. Nta kindi kibazo nari mfite.

Muganga yahise amufatira ibizamini, banamujyana mu bitaro bya Butare guca mu cyuma kugira ngo barebe niba uwo mutwe arwaye utaba ufitanye isano n’impanuka yakoze. Ibisubizo by’ibizamini byose bimaze kugaragaza ko nta kibazo kindi afite, bahise bamwandikira imiti baramusezerera ngo yitahire. MULINDA yahise amubwira ngo aze bajyane amugurire imiti bamwandikiye, nuko agenda amubaza iwabo n’andi makuru.

  • Niko ? Harya wowe witwa nde ? Njyewe nakubwiye ko nitwa MULINDA.
  • Nitwa NYAMWIZA Rebeka.
  • NYAMWIZA ! Oooh ! Mbega akazina keza ! Harya ubundi waturukaga he ?
  • Nari mvuye ku ishuri ntashye, nuko numva umutwe urimo kugenda urushaho kumbabaza. Buriya nari ngiye kubanza kwivuza kuri ririya vuriro.
  • Yooo ! Umbabarire rwose ntabwo nakugonze mbishaka. Wiga he ?
  • Niga i Save mu mwaka wa gatandatu.
  • Ndumva disi ugiye no kuyarangiza ?
  • Nuko ndeba bitarimo kunyorohera.
  • Uratsindwa se?
  • Ndatsinda neza rwose.
  • None ukaba ufite ikihe kibazo se? Mbese ko witsa imitima gusa ntumbwire? Iwanyu ni hafi aha se?
  • Oya, ni i Musha
  • I Mushaaa, ubwo ni he harya?
  • Ni muri Rwamagana.
  • Aah! Ubuse ugiye gutega ujyeyo?
  • None nagenda n’iki?
  • Reka ngutware nkugezeyo.

Yabanje gushidikanya kubera ko yumvaga guturuka i Save akagera i Rwamagana n’umugabo atazi bimuteye ubwoba, ariyumvira nuko aramubwira:

  • Yewe, nta kibazo ndatega nijyane.
  • Humura ndakugeza aho ushaka hose. Ko n’ubundi se nari ngiye i Kigali ? Ubu se sinjya ntwara abanyeshuri ku buntu inshuro nyinshi cyane cyane mu gihe bagiye mu biruhuko, cyangwa se igihe cyo gutangira amashuri ? None wowe twamenyanye kurushaho koko nkureke ujye gutanga amafaranga ngo uratega kandi tugiye mu cyerekezo kimwe ? Byongeye unarwaye ?

MULINDA yarakomeje aramuganiriza, aramuhumuriza bagera no ku bijyanye n’amashuri ye ku buryo byageze aho noneho NYAMWIZA akirekura akamubwira ikibazo nyamukuru yari afite. MULINDA yamugiriye impuhwe, amwemerera ko rwose amafaranga y’uwo mwaka yose azayamutangira. Yahise anamusaba ko bajyana ku ishuri aho yiga.

Basubiye inyuma bajya ku ishuri aho NYAMWIZA yigaga, nuko MULINDA avugana n’Umuyobozi w’ishuri, amusaba ko bakihangana akaba yiga, kuko ngo amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere bari bagiye kurangiza yari kuzayamutangira ku munsi ukurikiyeho. Barabimwemereye, nuko NYAMWIZA asubira mu ishuri yishimye cyane. Gusa yari afite impungenge z’ineza agiriwe n’uwo mugabo, kubera ibyo wa wundi bakoranye mu biruhuko yari agiye kumukorera. Undi mutima wamubwiraga ko abikoze kugira ngo amwibagize ko yamugonze.

Bwarakeye koko MULINDA azana inyemezabwishyu ku ishuri aho NYAMWIZA yiga, nuko anabasaba ko bamumuha bakavugana akareba uko ameze kuko baherukanaga avuye kwa muganga arwaye. Banze kumumuha mu masaha y’amasomo, bamubwira ko ari mu ishuri nta kibazo afite. MULINDA yahise agenda ariko ababaye, kuko mu by’ukuri yumvaga yishakira kongera kureba uwo mwana wamutwaye roho. Ariko se ubundi ko yari afite umugore n’abana, ubwo yashakaga kugera kuki ?

Yiyemeje kuzamwitaho kugeza igihe rwose azigarurira umutima we. Amafaranga y’igihembwe cya mbere yari yamaze kuyamwishyurira. Byanze bikunze yumvaga ibyo byonyine bizatuma NYAMWIZA amugirira icyizere bityo yamusaba urukundo ntazuyaze kumwemerera.

Igihe kimwe hari kuwa gatandatu, abanyeshuri bose bari bari mu mikino itandukanye. Furere Umuyobozi w’ishuri yaje kubwira NYAMWIZA ko bamukeneye kuri telefoni. Yagiye yihuta dore ko yagiraga ibakwe, nuko ajyana na we mu biro bye, amuha terefoni. Yafashe telefoni igitima kirimo kudiha. Ni nde wari umuhamagaye se mama ko bitajyaga bibaho ?

Articles similaires

Un commentaire

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page