Sante

Uburyo wahangana no kwiheba

Mukamusoni Fulgencie, May 9, 2023

Kwiheba ni ibyiyumvo bitera ubwoba, nabyo kandi bizi ubwoba bw’uwo byibasiye hanyuma bigatungwa nabwo.

Iyo wihebye utakaza ibyiringiro, ukumva ko nta kintu na kimwe uvunikira mbese ko imbaraga zawe zose ubu ari imfabusa. Akenshi umuntu wihebye ahita yumva ko umuti ari ukureka ibyo urimo gukora ndetse ukava mu nshingano zawe zose kugira ngo uhagarike iyo mibabaro.

Kwiheba bivurwa no kwihangana, ugakora akazi karinganiye katavunanye ariko kandi ukabishyiramo umuhate kugira ngo ujye utera intambwe umunsi ku wundi ubone impinduka z’ubuzima gahoro gahoro. Ibyo kandi bigomba kujyana no gushakisha abantu wumva ko ari ingirakamaro mu buzima bwawe, ukajya ubegera kenshi kuko bagufasha kuva mu cyo  wita ukuzimu ukabasha kubona ko imbere hakiriyo ibyiza, ko ari ngombwa gukomeza gukotana kugira ngo ubeho kandi neza.

Ntukihebe byose birashoboka

Umufilozofe (philosophe) witwa Maurice Maeterlinck (1862-1949) yabivuze neza muri aya magambo agira ati:

Kwiheba bishingiye kubyo dufite bya ntabyo, naho ibyiringiro bigashingira kubyo tudaha agaciro kandi ari byo nyabyo,”

Iyo turi mu mwijima biragoye kubona ko umucyo uzaza, ariko ntitukibagirwe ko bishoboka ko natwe ubwacu twaba inkingi ikomeye y’umucyo niba twemeye kuba urufunguzo rwawo.

Src: https://nospensees.fr

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page