Sante

Uko wagabanya ibiro ugenda n’amaguru

MUKAMUSONI Fulgencie, October 25, 2023

Kugenda n’amaguru ni umwitozo ngororamubiri usanzwe, ushoboka kuri buri wese kandi ufitiye ubuzima akamaro kanini, kuko bishobora gufasha gutwika “carolies” no gutakaza ibiro.

Inkuru dukesha urubuga “pressesante.com” ivuga ko kugira ngo utakaze ikiro (1kg) hakenewe gutwikwa byibura “calories” 7700. Ibi bivuze ko iyo ugenze km 1 uba utwitse “calories” 100. Ugomba noneho kugenda km 77 kugira ngo ubashe gutakaza kg 1. Kugira ngo ubigereho rero byagusaba kujya ukora urugendo rwa km 11 buri munsi, ukabikora igihe cy’iminsi 7 wikurikiranya.

Ubusanzwe, gutakaza ibiro biterwa n’impamvu nyinshi: imirire yawe ndetse n’uburyo ukoramo imyitozo ngororamubiri. Ni ukuvuga ko kugenda byonyine bitagufasha kugabanya ibiro niba udafata igaburo riboneye.

Ku bw’ibyo rero, buri gihe gutakaza ibiro biterwa na buri muntu hagendewe ku mpamvu zavuzwe haruguru.

Izi ni zimwe mu nama wakurikiza igihe wifuza kugabanya ibiro:

  1. Gutangira ugenda gake gake

Igihe udasanzwe ufite akamenyero ko kugenda n’amaguru, ni ngombwa kugenda gahoro gahoro, ugatangira ugenda intera ngufi noneho ukajya ugenda uzongera uko iminsi igenda ishira. Intego yabyo ni ukwimenyereza kugenda uhereye ku ntera ngufi ushoboye noneho ukazagenda umenyera.

  1. Kugena uburyo ugoma kugendamo

Kugena uburyo ugendamo ariko bwiza nabyo ni ingenzi kandi bifasha mu gutwika “carolies”. Wakagombye kugenda unavuga kubera ko uyu  ni umwitozo ushimishije.

  1. Gushaka uwo mufatanya urugendo cyangwa se ikipe y’abantu

Kugira umuntu mufatanya urugendo cyangwa se ikipe y’abantu mujyana nabyo ni byiza, bikongerera imbaraga kandi bigatuma wumva wishimiye uwo mwitozo ngororamubiri urimo gukora.

  1. Gushyira muri gahunda za buri munsi umwitozo wo kugenda

Gushyira umwitozo wo kugenda mu buzima bwawe bwa buri munsi, ni inkunga ikomeye izagufasha gutwika “calories” no kugabanya ibiro. Ushobora guhitamo kugenda n’amaguru aho guhora ugenda n’imodoka yawe cyangwa kujya gutega bisi (bus) buri gihe. Ikindi wakora kugira ngo ugabanye ibiro, wahitamo kujya unyura kuri “escaliers” aho kunyura muri “ascenseur”.

Kugenda kuri « escaliers » na wo ni umwitozo ngororamubiri mwiza

Mu gihe cyose ufite ikibazo cy’ubuzima cyangwa uburibwe buhoraho, ni byiza kubanza kwegera impuguke mu by’ubuzima ikakugira inama mbere y’uko utangira umwitozo ugufasha kugabanya ibiro.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru “Obesity” mu mwaka wa 2008 bwakorewe ku bantu bakoze umwitozo wo kugenda n’amaguru mu gihe cy’umwaka, bwagaragaje ko kugenda km 5/h no gufata amafunguro aboneye byatumye ibiro byabo bijya ku murongo.

Nyamara hari abahitamo gukoresha « ascenseur » banga kwinaniza

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page