Hari abagabo cyangwa abagore usanga bafite mu nda hanini, bamwe bikababangamira kuko usanga hari umwenda runaka batabasha kwambara. Hari uburyo rero bushobora kugufasha kugira ngo mu nda yawe hagabanuke.
Kugenda n’amaguru rero ni kimwe mu bintu byagufasha kugira mu nda hato : Kugenda n’amaguru kandi wihuta buri munsi byibura ugakora urugendo rungana na kilometero 6 ku isaha, kandi wabibasha ukagenda unavuga kugira ngo wongere umwuka. Ibi byagufasha kujya ku murongo kandi bikanakurinda ibindi bibazo nko gutumba, impatwe (constipation), ibibazo by’igogorwa ry’ibiryo cyangwa kumva umerewe nabi mu nda igihe umaze kurya.
Ikindi wakora ni ukwitsirima byoroheje ku nda (automassage) : Ufata amavuta y’ubuto (huile végétale) maze ukajya uyatsirima ku nda buhoro buhoro, ugenda uzenguruka nk’uko urushinge rw’isaha ruzenguruka. Uzenguruka byibura inshuro 60 kandi ukajya ubikora buri gihe mbere yo kuryama nijoro.
Gerageza kandi guhitamo isaha ugomba kuryamiraho kandi unahitemo isaha idahinduka ugomba kujya ukarabiraho buri gihe nijoro mbere y’uko ujya mu buriri.
Mudushakire uburyo twagira munda hanini ahubwo hahahaha