Style de vie

Umwana we yapfuye kubera uburangare

MUKAMUSONI Fulgencie, November 1, 2023

Umugabo yasize umwana we w’umukobwa wari ufite amezi 3 aryamye, agarutse asanga yashizemo umwuka.

Muri Leta ya Florida, umugabo witwa Kevin Dogan yarangariye kuri YouTube agira ngo yereke filimi imfura ye y’imyaka 2, asiga umwana we w’uruhinja w’amezi 3 ku gitanda wenyine, nuko aho agarukiye nyuma y’iminota 15 asanga yahanutse ku gitanda ahagama hagati yacyo n’urukuta rw’inzu yashizemo umwuka.

Polisi yo muri icyo gihugu yatangaje ko Kevin Dogan yiyemereye ko yagize uburangare bwatumye umwana we abura ubuzima.

Uyu mugabo kandi yivugiye ubwe ko yari afite akamenyero ko gusiga umwana asinziriye akajya kureba filimi kuri YouTube mu rwego rwo kuruhuka.

Ibyabaye ku muryango wa Dogan bikwiye kuba isomo ku babyeyi, kuko aho isi ya none igeze usanga barangariye ku ikoranabuhanga bigatuma batuzuza neza inshingano zabo zo kwita ku bana nk’uko “Closermag” dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Bamwe mu babyeyi barangariye muri telefoni cyane

Articles similaires

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page