Culture

Yigize akari aha kajya he!

Mukamusoni Fulgencie, March 16, 2023

Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo batangira umuntu wigize igihangange cy’indakoreka. Ubwo rero nibwo wumva bagize bati: “Yigize akari aha kajya he”!Uyu mugani usangiye isoko n’undi ugira uti: “ Mbateye akari aha” wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani. Iyi migani yombi yakomotse ku bahungu bo mu mutwe w’ingabo z’Abashakamba witwa Kimomo bari ku itongo rya Rugaju rwa Mutimbo ryo ku Mugina wa Jenda na Kabugondo mu Mayaga, ahasaga mu mwaka wa 1800 (1822-1852).

Gahindiro amaze kwima yatonesheje Rugaju; dore ko bombi bari barabanye kuva mu bwana, barareranywe, barakurana, birirwa hamwe, barara hamwe; ndetse no mu ishyingirwa ibwami babashyingirira rimwe. Rugaju amaze kurongora, Gahindiro amuha umunani w’akatsi ko hepfo no haruguru y’inzira (ni ukuvuga igice cy’inka zo mu Rwanda). Aba umutoni w’akadasohoka kwa Gahindiro, u Rwanda rwose ruramuyoboka kubera ubwo butoni bwe bw’akadasohoka.

Rugaju yari afite ingo nyinshi zirimo n’urwo ku Mugina wa Jenda na Kabugondo ku Mayaga, n’urw’i Bunyonga n’ i Rukoma. Muri ubwo butoni bwe ariko yari afite n’abanzi benshi ariko cyane cyane abatware bagenzi be. Bahoraga barega Rugaju kuri Gahindiro ariko bigapfa ubusa kuko Rugaju na Gahindiro bari isanga n’ingoyi. Abanzi ba Rugaju abenshi bari abo mu mutwe w’Abashakamba barimo Marara na Munana, Rushenyi rwa Ntoranyi, Bituganyi, Ruhwenya n’abandi benshi.

Hashize igihe Gahindiro aza gufatwa n’indwara y’umusonga iramuhitana, abanzi ba Rugaju bati ni Rugaju umuroze. Bamureze kuri Nyiramavugo bitewe n’uko Rwogera yari akiri muto u Rwanda rutegekwa na nyina afatanyije na musaza we Rwakagara. Nyuma rero Rugaju yaratanzwe arapfa!

Aho Rwogera amariye kuba mukuru, ajyana n’abashakamba guhiga mu ishyamba rya Jenda na Kabugondo, bahageze bahatsinda inyamaswa. Bamaze kuyica, Rwogera ababwira ko arara kwa Nkoronko mukuru we wari ufite urugo hafi aho ahitwa i Ngoma. Bagisohoka mu ishyamba barasukira ku itongo ry’ahahoze ari kwa Rugaju mu rugo rwe rwo ku Mugina. Abahungu bari aho barizi bagenda baryereka bagenzi babo ariko bakanga kubyasasa by’agashinyaguro kuko kera cyaziraga gushinyagurira umuntu watanzwe n’ibwami. Iyo bakumvaga ntabwo byakugwaga amahoro.

Nuko abahungu babuze uko babimenyesha bagenzi babo batari bazi aho Rugaju yahoze atuye, bahimba imvugo yo gutamba ineza mu cyayenge, umwe ati: “Bahu, murumva uko iyo nyombya ivuga”? Rwogera agumya kumva amajwi y’inyoni zo mu ishyamba, ageze aho arababaza ati: “Ibyo binyoni biravuga iki”? Bitewe nuko Rwogera atari azi aho Rugaju yari atuye, baramusubiza bati: “Ni inyombya iri kuri iri tongo iriho ivuga ngo mbateye akari aha”! Rwogera arababazi ati: “Mbese iri tongo ni irya nde”? Bati: «  Ni irya Rugaju ». Rwogera ati : « Koko ni akari aha » ! Rwogera avuze atyo noneho abahungu baba babonye inkunga yo kubivuga beruye. Kuva ubwo rero rubanda rwa giseseka rutabizi rubigira umugani w’inyombya ruti : « Inyombya yahagaze ku itongo rya Rugaju iti akari aha kajya he ? ». Ntibari bazi ko iyo nyombya yahimbwe n’Abashakamba bashakaga gushinyagurira Rugaju mu mayeri bitewe n’uko yahoze ari igihangange muri bo ! Ni wo mugani baca iyo babonye umuntu wahoze ari igihangange ibye bimaze kuyoyoka bakagira bati : « Akari aha kajya he » ? Ni nk’aho babajije bati  umuntu cyangwa ibintu byabaga aha byagiye he ?

Noneho rero iyo bavuze ngo : “ Yigize akari aha kajya he”; burya baba bamugereranya na Rugaju rwa Mutimbo wari igihangange ku ngoma ya Gahindiro ariko we n’abe bakaza kurimburwa ku ngoma ya Rwogera !

Akari aha kajya he : Igihangange cy’igihararumbo.

Imvano: Amateka y’u Rwanda mu murage w’insigamigani nshya Igitabo cya 1

 

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

Bouton retour en haut de la page